Umuntu aba ari mu Rwanda agahuza n’inshuti iri muri Afurika y’Epfo ku buryo bworoshye. Imbuga nkoranyambaga zifasha abantu guhuza ibitekerezo bidasabye guhura ndetse n’ibindi.
Nyamara n’ubwo bimeze bitya, abashakashatsi batandukanye ntibabura kugaragaza ingaruka zikomeye zigera ku rubyiruko kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga cyangwa kuzimaraho igihe.
Umushakashatsi witwa Purusothaman Umarani wo mu Buhinde, mu bushakashatsi yakoze yasanze hari ingaruka zitandukanye imbuga nkoranyambaga zigira ku bakiri bato ndetse n’ibihugu byabo muri rusange.
Mu byo yagaragaje harimo kuba imbata yazo kugeza ubwo umuntu agera aho aganira n’abandi n’igihe bitari ngombwa, kuba urubyiruko rutakibasha kwihitiramo imyuga irubereye no kudakuza indagagaciro z’umuntu ku giti cye.
Uyu mushakashatsi yavuze ko ku rubyiruko, imbuga nkoranyambaga zishobora kuba inkomoko y’agahinda gakabije mu gihe hari ibyo yazishyizeho ntibikundwe cyangwa se hakaba hari abamusebeje bazifashishije. Ibyo bishobora gutuma umuntu aniyahura.
Purusothaman yavuze kandi hari amakuru yuzuyemo ibinyoma akwirakwizwa kuri izi mbuga ashobora koreka imbaga y’urubyiruko.
Ibijyanye no kuba abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga batakigira inyurabwenge ku giti cyabo kandi, abihuriraho n’abandi bahanga mu by’imitekerereze ya muntu nk’uwitwa Prof S. Shyam Sunder wigisha muri kaminuza ya Penn State yo muri leta ya Pennsylvania muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko urubyiruko rugendera ku byatambukijwe na bagenzi babo, ugasanga akenshi nabo nibyo bateruye bagashyira ku nkuta zabo nta busesenguzi cyangwa ubundi bugororangingo bashyizemo. Ibyo ngo bishobora kugabanya ubushobozi bw’imitekerereze yabo.
Bavuga kandi ko hari bamwe mu bakiri bato bashobora kutishimira amasura yabo n’imiterere y’umubiri wabo, bitewe n’amasura y’abandi bita ko ari meza baba babonye. Ibi bikaba bishobora gutuma habaho indwara y’agahinda gakabije ndetse ngo hari n’abajya bafata ibyemezo byo kwiyahura biturutse kuri iyo mpamvu.
Kubwa Purusothaman, igisubizo abona gikomeye ni uko ababyeyi ndetse n’abarezi bakwita cyane ku byo abakiri bato bakora ndetse n’igihe bamara ku mbuga nkoranyambaga.
Mu 2019 abakoresha imbuga nkoranyambaga bari miliyari 2.95 by’abatuye isi bose, biteganyijwe ko bazagera kuri miliyari 3.43 mu 2023 .



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!