Power bank n’ibindi bikoresho bikoresha batiri zo mu bwoko bwa lithium-ion bishobora guteza impungenge z’umutekano mu ndege mu gihe bishyushye cyane cyangwa bigize ikibazo, bigatera inkongi y’umuriro. Ni yo mpamvu Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere (ICAO) cyakajije amabwiriza agenga uburyo ibyo bikoresho bitwarwa, bibikwa ndetse n’uko bikoreshwa mu ndege.
Mu myaka ishize, indege nyinshi zatangiye kubuza abagenzi gushyira power bank mu mizigo ijyanwa mu gice cyo hasi cy’indege, bitewe n’uko batiri zirimo zishobora gushyuha cyane cyangwa zigafatwa n’umuriro igihe habaye ikibazo nk’inenge mu ikorwa ryazo cyangwa impanuka.
Nubwo ibibazo biterwa na power bank bidakunze kubaho, hari ibihe byagize ingaruka zikomeye. Muri Mutarama 2026, indege ya Air Busan yo muri Koreya y’Epfo yafashwe n’umuriro bikekwa ko watangijwe na power bank yari yashyushye cyane yari ibitswe mu gice cyo hejuru kibikwamo imizigo mu ndege. Abagenzi bose bashoboye gusohoka amahoro, ariko indege yarangiritse bikomeye.
Amakuru yakusanyijwe n’ikigo UL Standards & Engagement ku ndege zirenga 40 agaragaza ko impanuka zijyanye n’ibikoresho bifite batiri zo mu bwoko bwa lithium-ion zibaho ku kigereranyo cya kabiri mu cyumweru.
Ikigo ICAO cyatangaje ko batiri za lithium ari kimwe mu bintu bikomeje guteza impungenge mu bijyanye n’umutekano w’indege, kuko ibyago byazo bishobora kwiyongera cyane igihe indege iri mu kirere.
Nubwo hari amabwiriza abuza gushyira power bank mu mizigo ibikwa mu gice cyo hasi cy’indege, hari n’ingendo zagiye zigira ibibazo byaturutse ku power bank zari mu gice abagenzi bicaramo.
Ni yo mpamvu hari amasosiyete y’indege yatangiye kubuza abagenzi kubika power bank mu bikapu bito bishyirwa hejuru mu ndege ahabugenewe.
Umugenzi yemerewe gutwara power bank ebyiri gusa
Umuvugizi wa Brussels Airlines, Nico Cardone, avuga ko umugenzi ashobora gutwara power bank ayishyize munsi y’intebe iri imbere ye, mu mufuka w’intebe cyangwa akayigumana mu ntoki.
Yasobanuye ko buri mugenzi yemerewe gutwara power bank zitarenze ebyiri, ariko gukoresha cyangwa kuyishyiramo umuriro mu gihe indege iri mu rugendo bikaba bibujijwe, keretse iyo ikoreshwa mu guha ingufu igikoresho cyemewe cyo kwa muganga.
Impamvu power bank zisabwa kuguma aho abagenzi bicara ni uko iyo habaye ikibazo, abakozi b’indege bashobora kukibona vuba ndetse bagatanga ubufasha bwihuse.
Umuvugizi wa Brussels Airlines yavuze ko mu ndege haba ibikoresho byabugenewe byo guhangana n’umuriro ndetse n’abakozi baba barahuguwe mu gutabara mu gihe habaye ikibazo nk’icyo.
Abagenzi batubahiriza amabwiriza ajyanye n’ibikoresho bifite batiri babanza kuburirwa n’abakozi b’indege.
Ariko umuntu wanze gukurikiza amabwiriza ashobora guhura n’izindi ngaruka zirimo guhamagarirwa inzego z’umutekano nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege ndetse no kubuzwa gukoresha indege z’amasosiyete amwe mu gihe runaka.
Brussels Airlines yavuze ko umugenzi wanze gukurikiza amabwiriza ashobora no gufatirwa ibihano mu itsinda ry’amasosiyete y’indege rya Lufthansa Group, irimo na Brussels Airlines.
Bite ku matelefone na mudasobwa?
Amabwiriza areba power bank anareba n’ibindi bikoresho bikoresha batiri za lithium-ion birimo telefone, mudasobwa zigendanwa, za tablet ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Nubwo amabwiriza kuri power bank akomeye kurushaho, amasosiyete menshi y’indege yemera ko mudasobwa, telefone na tablet bishobora kujyanwa mu mizigo ibikwa mu gice cyo hasi cy’indege, ariko agasaba abagenzi kubigumana hafi yabo mu gihe bishoboka.
Brussels Airlines yemera ko umugenzi ashobora gutwara ibikoresho by’ikoranabuhanga bigera kuri 15, harimo ibitarenze bitatu binini biruta telefone zisanzwe.
Iyo igikoresho gicometse ku muriro wo mu ndege, kigomba kuba kiri ahagaragara kandi aho gishobora kugerwaho vuba mu gihe habaye ikibazo.
Inzego zishinzwe umutekano w’indege zikomeje kwibutsa abagenzi ko gukurikiza amabwiriza ajyanye n’ibikoresho bifite batiri ari ingenzi mu kurinda umutekano w’abagenzi bose ndetse n’abakozi b’indege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!