{Muri Pariki ya Kruger, muri Afurika y’epfo, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 10 Nyakanga 2013, ingeragere yo mu bwoko bw’Impala yiroshye mu modoka yarimo abakerarugendo ku bw’ubwoba n’igihunga ikiza amagara yayo, ubwo ibisamagwe bibiri byari biyibasiye ngo biyirye.}

Umukerarugendo witwa Samantha Pittendrigh yafashe video itangaje muri pariki nkuru ya Kruger muri Afurika y’epfo, ubwo iyi impala nyinshi zahungaga ibisamagwe bibiri byari ku muhigo, maze imwe muri zo yari yihishe ivumbuwe iriruka ibonye biyirangiriyeho ipfa kwiroha mu modoka ya Toyota Prado yarimo abakerarugendo, iciye mu idirishya.

Akoresheje telefoni ye ngendanwa uyu mukobwa w’imyaka 20 yifatiraga video bisanzwe maze bitari byitezwe, ajya kubona abona ingeragera iratarutse yiroha mu modoka.

Pittendrigh wafashe aya mashusho, yatangarije ikinyamakuru Daily Express dukesha iyi nkuru ati: “Twagize ubwoba bwinshi, ntitwabashaga kubyizera. Twari twabaye nk’ibicucu.”

Yakomeje agira ati: “Twararebereye gusa tureba uko urusamagwe rwirukankana impala. Twabonaga nkeya muri zo zigendagenda mu bihuru bikikije umuhanda aho zari zimaze kwambuka inshuro imwe zihunga, maze tugiye kubona tubona imwe iravumbutse mu gihuru, maze umwe mu bantu twumva atangiye kuvuza induru ati iri mu modoka!, iri mu modoka!”

Ati: “Twumvishe akana k’agakobwa kavuza induru mu modoka. Undi muhungu nawe ukiri mutoya yari yicaye mu idirishya ry’imodoka afata amashusho, rero twaketse ko muri iyo modoka harimo umuryango wasohokanye muri pariki. Abantu bari mu zindi modoka batangiye kuvuga bati ni mukingure imodoka! Ni mukingure imodoka! »

Hanyuma urugi rwaje gukingurwa ya ngeragere irasohoka irigendera ibashije gukira iry’uwo munsi. Bya bisamagwe nabyo bimaze kubona ukuntu ingeragere ibicikiye mu modoka ntibyakomeje guhiga byahamye aho byumiwe byayobewe.

Ibi bisamagwe ariko nabyo ntibyaviriyemo aho, kuko hanyuma ngo byaje kwica imwe muri za mpala nko mu ntambwe 20 ruguru y’umuhanda nk’uko Pittendrigh yabitangaje.

Ushaka kureba video kanda hano: