00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingona yanize iyo yimyaga irinda ipfa

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 21 March 2014 saa 07:04
Yasuwe :

Ingona y’ingore iri mu bwoko bw’iziri gukendera, le faux-gavial de Malaisie, yapfuye inizwe n’iyageragezaga kuyimya muri pariki ya Artis i Amsterdam, nk’uko abashinzwe iyo pariki babitangaje.
Abashinzwe iyo pariki batangaje ko iyo ngore yageze i Amsterdam mu Kwakira umwaka ushize mu rwego rwo kugira ngo barebe uko bazibungabunga zikororoka, nyamara ngo ntiyabashije kwihanganira ibyo yakorewe.
Bagize bati "Ntiyabashije kwihanganira impirita y’ingabo yo mu bwoko wa gavial yayimyaga" (…)

Ingona y’ingore iri mu bwoko bw’iziri gukendera, le faux-gavial de Malaisie, yapfuye inizwe n’iyageragezaga kuyimya muri pariki ya Artis i Amsterdam, nk’uko abashinzwe iyo pariki babitangaje.

Abashinzwe iyo pariki batangaje ko iyo ngore yageze i Amsterdam mu Kwakira umwaka ushize mu rwego rwo kugira ngo barebe uko bazibungabunga zikororoka, nyamara ngo ntiyabashije kwihanganira ibyo yakorewe.

Bagize bati "Ntiyabashije kwihanganira impirita y’ingabo yo mu bwoko wa gavial yayimyaga"

Inkuru yanditswe na 7sur7 ivuga ko ingabo zo muri ubu bwoko zifatira ingore ahantu hamwe n’umunwa wazo kugira ngo zerekane ko "ziri hejuru kandi zinimye" nk’uko abakozi bakomeje basobanura ko ingore yari yemeye kuyicira bugufi.

Iyi ngore iragaragaraho ibikomere ku mubiri, cyane cyane ku gace ko ku ijosi byanatumye amaherezo iyi nyamaswa yicwa no kubura umwuka.

Abakozi b’iyi pariki bari bamaze igihe barashyize hamwe ingore n’ingabo, ariko ntibyari byarigeze byimyana. Kubera umudendezo, ingabo yabanguriraga izindi ngore nyinshi.

Ingona 2.500 zo muri ubu bwoko nizo zisigaye ku Isi. Izi ngona zo mu bwoko bwa gavial zikomoka muri Maleziya, mu Majyepfo ya Myanmar no mu birwa bya Indonezia birimo Bornéo, Java na Sumatra.

Ubu bwoko kandi buba hake mu mapariki yo ku mugabane w’u Burayi. Pariki icumi zonyine nizo zizifite.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages