00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingumi ye yamurokoye urwasaya rw’ingona

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 22 April 2013 saa 11:09
Yasuwe :

Yoann Galeran w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Bufaransa ariko ukorera muri Australia, yakize ingona yari yafashe umutwe we ku buryo butangaje. Yayihase amakofe menshi kugeza ubwo na yo ibonye ko bikomeye, iramurekura ihita iyabangira ingata.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Australia bibitangaza, uwo musore ubundi ukora mu mato y’uburobyi muri Australia, ku cyumweru ubwo yarimo koga ashaka ibintu yari yasize mu mazi mu mwijima mwinshi ahitwa Nhulunbuy mu majyaruguru ya Australia, yafashwe (…)

Yoann Galeran w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Bufaransa ariko ukorera muri Australia, yakize ingona yari yafashe umutwe we ku buryo butangaje. Yayihase amakofe menshi kugeza ubwo na yo ibonye ko bikomeye, iramurekura ihita iyabangira ingata.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Australia bibitangaza, uwo musore ubundi ukora mu mato y’uburobyi muri Australia, ku cyumweru ubwo yarimo koga ashaka ibintu yari yasize mu mazi mu mwijima mwinshi ahitwa Nhulunbuy mu majyaruguru ya Australia, yafashwe n’ingona ifite metero 2 z’uburebure ishaka kumujyana kumwibiza ngo imufungure.

Nk’uko abyivugira ngo yarimo yoga nko muri metero 5 uvuye ku bwato, yumva ikintu gikomeye kigonga umutwe we, ahita amenya ko ari ingona.

Nk’uko bitangazwa ko yabibwiye Radio ABC, Yoann Galeran yahise yibwira ko niba ashaka gukomeza kubaho atagomba kumanika amaboko ahubwo yirwanaho. Byamusabaga kwizunguza cyane kugira ngo ingona inanirwe kumufata neza, kuko yari yamufashe mu gatuza no mu ijosi.

Yayiteye ingume nyinshi cyane ibona ko igomba koga magazi amazi atari ya yandi ihita imurekura, yamuteye ibisebe 2 ku ijosi no mu mugongo. Yahise ajyanwa kwa muganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages