Iyo pusi yasagariye umupilote maze abakozi bandi bananirwa kuyiturisha ibintu byatumye indege isubira ku butaka vuba na bwangu.
Nyuma y’iminota 30 gusa indege igurutse nibwo iyo njangwe yigaragaje bitunguranye muri mu cyumba abatwaye indege baba bicayemo.
Birashoboka ko nayo yatunguwe no kuba iri mu ndege bituma yanjama abakozi barimo umupilote.
Babonye ko bibakomeranye, bahisemo gusubira inyuma ku kibuga bahagurukiyeho cya Kartoum kuko bananiwe kugenzura no kwita kuri uwo mushyitsi mushya bagize mu buryo butunguranye.
Harakibazwa uburyo iyo njangwe yinjiye mu ndege ariko nk’uko Fox news yabitangaje, birashoboka ko yaba yarinjiyemo ubwo hakorwaga amasuku cyangwa isuzuma rya tekiniki ry’indege.
Amakuru akomeza avuga ko bibaye aribyo yaba(Ipusi) yararaye mu ndege yonyine ijoro ryose mu gitondo igatungurwa no kubona umuvundo w’abantu, bikayitera ubwoba ikagerageza kwirwanaho.
Si ubwa mbere inyamaswa zibuza indege urugendo cyangwa ngo zizikerereze kuko n’umwaka ushize inuma ebyiri zitambitse GoAir bituma habaho gukererwa iminota 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!