Urubuga Wikipedia rugaragaza ko inkari zigizwe n’amazi ku kigero kiri hagati ya 91 na 96%, zikabamo imyunyu, proteins, imisemburo n’ibindi binyabutabire, birimo ‘Urée’ ku rwego rwo hejuru.
Muri rusange umuntu asohora iziri hagati ya 0.6 na 2.6 ku munsi, bigakorwa inshuro ziri hagati ya 6 na 8 bitewe n’ibyo umuntu yanyoye, akazi yakoze, imiterere y’aho aherereye, ibiro n’imiterere y’ubuzima bwe.
Umuntu usohora inkari nke cyane(hasi ya mililitiro 400) cyangwa nyinshi cyane(litiro 2.5 gusubiza hejuru) aba agomba kugana muganga, kuko kimwe muri byo kiba kigaragaza ko hari ikidasanzwe mu mikorere y’umubiri we.
Ni kimwe n’igihe inkari zigaragaye zifite amabara atandukanye kuko ubusanzwe iz’umuntu ufite ubuzima buzira umuze ziba zitagira ibara cyangwa zigasa n’umuhondo wijimye.
Mu nkari habamo ibintu bitaba bikenewe mu mubiri byasohokanye na zo ariko nyuma yo gutunganywa zishobora kubyazwa amazi meza yanyobwa ntagire icyo ahungabanya ku buzima bw’uyanyoye.
Inkari zaba zikoreshwa mu buvuzi
Ubushakashatsi bugaragaza ko inkari zibamo proteins n’ibindi binyabutabire bikoreshwa mu buvuzi butandukanye kandi zigize bimwe mu bigize imiti imwe n’imwe nka Ureacin, Urecholine [Bethanechol Chloride], uvura indwara z’uruhago n’ibindi.
Inkari z’abagore bacuze[baciye ibyara], zikize ku misemburo yitwa gonadotropins yifashishwa mu buvuzi bw’ubugumba.
Inkari z’abagore batwite na zo ngo zaba zikorwamo imisemburo ya estrogens, ituma habaho kororoka.
Thailand ni urugero rw’igihugu aho mu buvuzi bamaze igihe kinini bifashisha inkari.
Wikipedia ikomeza ivuga ko inkari zibamo abasirikare b’umubiri bashobora kwifashishwa mu gupima indwara zinyuranye zirimo na Virusi itera Sida.
Inkari zifite ububasha bungana n’ubw’ifumbire mvaruganda
Usibye mu buvuzi inkari zikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire ifite ingufu z’akataraboneka.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inkari zikungahaye mu binyabutabire birimo nitrogen, potassium na phosphore bikaziha kuba ziri ku rugero rumwe n’ifumbire mvaruganda.
Nubwo gufumbiza inkari bititabirwa cyane mu bihugu bimwe na bimwe, ni ibintu byakorwaga hambere ndetse abashakashatsi bavuga ko byagira umusaruro inkari zongeye guhabwa agaciro kazo mu buhinzi.
Ni byiza kuzikoresha zihoze kandi zifunguye kuko iyo zidafunguye zitwika ibihingwa; zigomba kuvangwa n’amazi akubye gatanu ingano yazo[urugero:litiro imwe y’inkari=litiro eshanu z’amazi) kugira ngo hagabanywe ubukana bwazo ku bimera.
Ibihingwa bifumbijwe inkari byagaragaje ko nta tandukaniro n’ibyakoreshejweho ifumbire mvaruganda ya NPK, bitewe n’ubwoko bw’igihingwa, imiterere y’ubutaka, imikoreshereze, igipimo cy’imvura n’ibindi.
Imicungire y’inkari ni bumwe mu buryo bushya bukoreshwa mu bihinzi bubungabunga ibidukikije bwitwa ‘ecological sanitation’,ecosan.
Nta ngaruka zo gukoresha inkari mu gufumbira imyaka nyamara ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo biracyakerensa ubu buryo.
Isuku
Hambere inkari zakoreshwaga mu bikorwa byo gusukura imyambaro cyane cyane izihoze(zimaze iminsi), ndetse mu mujyi wa Roma zakoreshwaga mu koza amenyo zigatuma ahinduka urwererane.
Inkari kandi zashoboraga gutuma umuntu arushaho gusa neza ku mubiri mu gihe yazisize.
Inkari zishobora kunyobwa nk’uburyo bwo kuramira amagara
Ku muntu ufite ubuzima buzira umuze inkari ze ziba zigizwe n’amazi kuri 95% atagize icyo atwaye ku buryo kuzinywa nyuma y’igihe gito zigasimbura amazi yatakaye.
Mu gihe nta kindi kinyobwa gishobora kuboneka zishobora kunyobwa mu buryo bwo kwirwanaho.
Urubuga Slate.com mu nkuru yarwo yo mu 2008 rwigeze gutangaza inkuru y’Umushinwa wabashije kubaho iminsi igera kuri itandatu abikesha kunywa inkari ze ubwo yari yafatiwe mu bisigazwa by’inzu nyuma y’umutingito.
Na none umuntu ashobora kutazinywa agashyiramo agatambaro akagashyira ku mutwe nk’uburyo bwo kugarura amahumbezi mu mubiri mu bihe by’izuba ryinshi iyo nta mazi ashobora kuboneka.
Icyakora Igitabo ‘ The US Army Field Manuel’ gitanga inama zo kutanywa inkari nk’uburyo bwo kuramira amagara, kuko bishobora kuba bibi aho kugabanya umwuma bitewe n’urwunyunyu rubamo.
Ibi biterwa no kuba inkari zigizwe na 5% by’uruhurirane rw’imyanda irimo ibinyabutabire bya nitrogen, potassium, na calcium bishobora gutera ingorane mu mubiri w’umuntu mu gihe yaba anyoye inkari ze kuko umwanda impyiko zari zasohoye usubira mu gifu uko wakabaye, igice kinini cyawo kikongera kuruhukira mu mpyiko, bikaba byazinaniza.



















TANGA IGITEKEREZO