Amashusho yafashwe n’abahasura agaragaza umwe muri bo zamwambuye telefone, abandi bakamubwira ko kugira ngo ziyimusubize agomba kubanza kugirana na yo ikiganiro. Nyuma yamaze kuyinagira imbuto na yo imujugunyira telefoni ye.
Uru rusengero rubamo inkende zirenga 600, kandi abatuye Bali bazibona nk’abarinzi b’aho hantu hatagatifu hashinze imizi mu kinyejana cya 11.
Pura Luhur Uluwatu ni urusengero ruri ku butumburuke bwa metero 70 ruri ku gasongero k’urutare ku kirwa cya Bali.
Abaturage ba Bali bemera ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kurinda ikirwa cyabo imyuka mibi ndetse n’ikibi icyo ari cyo cyose.
Abahanga bo muri Kaminuza ya Lethbridge yo muri Canada bakoze ubushakashatsi bwimbitse maze basanga izo nkende zifite ubushobozi bwo gutandukanya ibikoresho bifite agaciro nka telefoni n’amasakoshi n’ibindi bidafite akamaro.
Ibi bigaragaza ubushobozi bwazo bwo gutekereza no guhitamo ku giti cyazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!