Iyi nteruro yabanje gukoreshwa bwa mbere n’umwami Richard I mu 1198 mu ntambara yatsinzemo umwami w’Abafaransa, Philip II. Aya magambo kandi yifashishijwe muri iyi ntambara n’ingabo z’Abongereza nk’inyikirizo bose bahuriragaho bari ku rugamba. Bo bizeraga ko gutsinda Abafaransa bitaturutse ku mbaraga z’ingabo zabo ahubwo ari Imana yabafashije.
Nyuma y’intsinzi, Richard I yanditse agira ati “ntabwo ari ku bwacu ahubwo n’Imana n’uburenganzira bwayo muri twe.” Yakomeje abwira Umwami w’abami w’Abaromani ati “sinavukanye ubutware ahubwo ni Imana.”
Bidateye kabiri ku ngoma y’umwami Henry V hagati ya 1386-1422, iyi nteruro yatangiye gukoreshwa nk’ikirangantego cy’ubwami bw’abongereza, nyuma aya magambo aza gushyirwa no mu kirangantego cy’ubu bwami nk’intero. Iyi ntero yavugaga ko kuyobora ari uburenganzira n’impano y’Imana.
Kuba mu kirangantego cy’abongereza harabonekagamo amagambo y’igifaransa aho kuba ay’icyongereza ntibyari igitangaza kuko icyo gihe urwo rurimi nirwo rwazaga imbere zakoreshwaga ibwami.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha niko iyi ntero ‘Imana n’uburenganzira bwanjye’ yakomeje kugenda ikoreshwa ahantu hatandukanye cyane cyane mu birangantego. Mu 1875 ikinyamakuru The Times cyandikirwa mu Bwongereza cyahisemo gukoresha aya magambo mu kirangantego cyacyo.
Aya magambo agaragara mu birango by’ibindi binyamakuru bitandukanye birimo The Age cyo muri Australie, The Press, Daily Mail na Toronto Standard.
Mu kirango kiri kuri pasiporo y’Abongereza uzabonamo aya magambo, uzayasange kandi mu kirango cy’ishuri ry’amategeko rya Nottingham, ku kirango cy’urukiko rukuru rwa Victoria n’ahandi.
Ibirango by’ingabo na polisi za bimwe mu bihugu byo mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza usanga ahanini nabyo bikoresha aya magambo nk’intero yabo.



















TANGA IGITEKEREZO