00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’izina ‘ihene’, ryigeze kuba ikirango cy’abanyeshuri bo muri ENDP Karubanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 7 November 2023 saa 04:38
Yasuwe :

Izina ‘ihene’ riri mu yamamaye cyane muri Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDPK) ryitirirwa abanyeshuri b’abakobwa bahigaga, aho na n’ubu ritarasibangana mu mitwe ya bamwe mu barimenye nubwo ubu ryaje guhinduka.

ENDPK ni ishuri riherereye mu Mujyi wa Huye hafi ya Stade, ryabonye izuba mu 1954. Ryatangijwe n’ababikira b’Abafaransa bari kumwe n’Ababiligi bo mu Muryango w’Ababikira ufasha kandi usabira Roho ziri muri Purugatori (Soeurs Auxiliatrices des Ames du Purgatoire).

Icyo gihe u Rwanda rwari rugifatanye n’u Burundi, rikaba ryari rigamije kwita ku burere n’uburezi bw’abakobwa. Intego nyamukuru yaryo yari uguhindura imibereho y’abaturage binyuze mu bumenyi abarangizaga muri iri shuri bajyanaga muri rubanda.

Ryatangiye kwakira abanyeshuri mu 1955 i Ndora [mu Karere ka Gisagara] mu 1958 ryimukira muri Astrida yaje kwitwa Butare nyuma y’ubwigenge.

Izina ‘Ihene’ ryari ryarahawe abigaga muri iri shuri, rifite imizi mu ngaruka z’imvururu zabaye mu mashuri mu 1973 bahiga Abatutsi ngo bicwe.

Muri icyo gihe, mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Butare ubwo bwicanyi bwarahibasiye cyane. Abanyeshuri bo mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na Groupe Scolaire Officiel de Butare bateye muri ENDPK bahohotera Abatutsikazi bamwe baricwa abandi barahunga.

Umuyobozi wa ENDPK, Soeur Nyirahuku Philomène, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibi byababaje cyane ababikira bayoboraga ishuri bahitamo kurireka.

Soeur Nyirahuku yagize ati “Muri izo mvururu, umubikira witwaga Beatrice w’Umufaransakazi wahayoboraga, yababajwe cyane n’ubunyamaswa abo banyeshuri bakoreye bagenzi babo b’abakobwa bo muri ENDP afata icyemezo, ajyana imfunguzo muri Minisiteri y’Uburezi yurira indege asubira iwabo.”

Nyuma yaho ngo baje kuriha umulayiki witwaga Rutambuka ngo ariyobore, maze uburere bw’abana busa n’ubumunaniye kuko abanyeshuri batakaje ikinyabupfura bakajya bajya mu busambanyi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no hirya no hino mu Mujyi wa Butare.

Muri ibyo bikorwa by’ubuzererezi, uwo muyobozi yafashe ingamba ko nta munyeshuri wemerewe kujya arenza saa tatu z’ijoro ari hanze y’ikigo ariko biranga biba iby’ubusa.

Ati “Abana bakomeje uburara, bakajya barara muri za hotel, abandi bakajya muri Kaminuza kubonana n’abasore. Muri iyo myaka habagaho ibitabo byigirwagamo Ururimi rw’Igifaransa (Matin d’Afrique) byarimo umwandiko witwaga ‘La chèvre de Monsieur Seguin’ (Ihene ya Seguin) wari mu yakundwaga cyane.”

“Ngo bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza bajyaga bahamagara umuyobozi wa ENDP Karubanda bagira bati ‘Nyakubahwa, ihene zawe ziri hano.”

Iyo mvugo yaje kugenda yamamara maze abanyeshuri bose bahiga bakajya bitwa ‘ihene’, imyaka irashira indi irataha, bikaba byarasanishwaga n’uko bitwaraga nk’abatarezwe.

Mu myaka yakurikiyeho, uburere bw’abakobwa bo muri ENDP bwakomeje kuba bubi baba ‘ihene’ koko, maze uwariyoboraga arirukanwa, asimburwa n’umuyobozi wo mu Muryango witwa Auxiliaires de l’apostorat witwaga Nyiramutarambirwa.

Amakuru avuga ko mu myaka ishyira 1980, Perezida Habyarimana Juvénal, yagiye i Paris kwinginga ba babikira ngo bagaruke basubize ibintu ku murongo muri ENDP, maze barabyemera.

Izina ryarahindutse bitwa ‘Inyange mu Nyambo’!

Soeur Nyirahuku akomeza avuga ko iryo zina ryakomeje gukura ariko rikagaragara nk’iriteye ipfunwe.

Iri shuri ryari risanzwe rifite indirimbo yahimbwe mu myaka ya 1986 yiswe ‘Inyange mu Nyambo’ ariko itarigeze ikoreshwa.

Bigeze mu 2004, ubuyobozi bw’ishuri bwafashe umwanzuro w’uko yajya iririmbwa mu minsi mikuru y’ishuri. Muri icyo gihe ni na bwo bwasabye abahigaga kureka kwitwa ihene kuko bibatesha agaciro bakitwa Inyange bikomoka kuri ya ndirimbo irata ishuri.

Ati “Nabajije abana nti ‘ariko mwumva izina ihene ribabereye koko?’ Ko mufite indirimbo nziza yitwa Inyange mu Nyambo, mwagiye mwitwa Inyange? Nta hene!’’

Nubwo izina rishya ‘Inyange’ ritaragera aho iry’ihene ryageze nibura rikomeje kumenyekana kandi rinubahisha ishuri ryitangiye uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Iri shuri ryitiriwe uwashinze Umuryango w'Aba-Auxiliatrices witwaga Eugenie Smet waje kwitwa Marie de la Providence amaze kuba umubikira
Ni ishuri rimaze imyaka myinshi ryaritangiye uburezi bw'umukobwa
Abanyeshuri ba ENDPK bitwa Inyange, izina ry'ihene ryavuyeho
Ifoto y'abanyeshuri ba mbere bize muri iri shuri, icyo gihe ryakoreraga ku Gisagara
Ibiro by'ubuyobozi bwa ENDPK
Soeur Nyirahuku Philomène, uyobora ENDP Karubanda wanagize uruhare mu guhindura izina 'Ihene' ryahabwaga abanyeshuri baryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages