Nyuma y’imyaka 13 zambawe bwa mbere, zashyizwe ku isoko n’umwe mu bantu bagurisha Sneakers, Ryan Cheng, aho ziri kugurishwa n’inzu izwi cyane ya cyamunara yitwa Sotheby’s.

Izi nkweto zifite nimero 12, niziramuka zigurishijwe ziraba zibaye iza mbere zo mu bwoko bwa Sneakers zigurishijwe amafaranga menshi, zihite zikura ku mwanya wa mbere iza Nike Air Jordan zambawe bwa mbere na Michael Jordan mu 1985, zagurishijwe mu 2020 agera ku bihumbi 615$.

Nike Air Yeezy za Kanye West zifite ibara ry’umukara zakozwe mu 2007, ishusho yazo yakozwe na Kanye ubwe afatanyije na Mark Smith wo muri Nike.

Brahm Wachter, umukozi muri Sothbey’s yavuze ko izi nkweto za Kanye West zakunzwe cyane ku buryo byatumye abasaba uburenganzira bwo kuzikora baba benshi, bituma zandika amateka.”

Ni zo nkweto za mbere Nike yari ikoranye n’umuhanzi, mu gihe ubusanzwe uru ruganda rwamenyekanye cyane mu gukora inkweto rukunda kugirana ubufatanye bwo gukora inkweto n’abakinnyi cyane aba Basketball.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Sotheby’s batangaje ko izi nkweto zizashyirwa hanze guhera tariki 16 kugeza 21 Mata 2021 muri Hong Kong Convention Centre.

Izi nkweto Sothbey's igiye kuzigurisha arenze miliyoni y'amadolari
Izi nkweto Sothbey's igiye kuzigurisha arenze miliyoni y'amadolari
Nike Air Yeezy zambawe na Kanye West bwa mbere nizigurishwa Miliyoni y'amadolari zizaba zibaye iza mbere za Sneakers zigurishijwe amafaranga menshi
Nike Air Yeezy zambawe na Kanye West bwa mbere nizigurishwa Miliyoni y'amadolari zizaba zibaye iza mbere za Sneakers zigurishijwe amafaranga menshi
Mu 2008 bwa mbere Kanye West yambara Air Yeezy ari nabwo yari igeze hanze muri Grammy Awards yaririmbyemo indirimbo Hey mama nyuma y'amezi atatu mama we yitabye Imana
Mu 2008 bwa mbere Kanye West yambara Air Yeezy ari nabwo yari igeze hanze muri Grammy Awards yaririmbyemo indirimbo Hey mama nyuma y'amezi atatu mama we yitabye Imana