Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Royal Society for Public Health(RSPH) gifatanyije na Young Health Movement(YHM) byo mu Bwongereza byagaragaye ko urubuga rwa Instagram rukoreshwa n'abasaga miliyoni 700 hirya no hino ku isi. Muri ubu bushakashatsi bw'ibanze kuri Instagram cyane byagaragaye ko 91% by'abari hagati y'imyaka 16 na 21 bakoresha internet ku mbuga nkoranyambaga gusa ugereranyije na 51% by'abari hagati y'imyaka 55 na 64 ndetse na 23% by'abari hejuru y'imyaka 65.
Mu kwerekana ingaruka mbi ziterwa n'imbuga nkoranyambaga, aba bashakashatsi bibanze ku rubyiruko cyane ko ari rwo ruzikoresha cyane.
Ubu bushakashatsi bwiswe StatusOfMind bwakozwe hagendeye ku bibazo byabajijwe urubyiruko rusaga 1500(hagati y'imyaka 14 na 24) mu Bwongereza bwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zigira umuntu imbata yazo ku rwego rurenze urw'inzoga n'itabi ndetse zikaba ziza imbere mu bitera abantu umujinya, kwiburira icyizere no kudasinzira bihagije.
Muri ubu bushakashatsi, uru rubyiruko rwabazwaga kuvuga imbuga nkoranyambaga zaba zaragize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe ubundi ibisubizo byabo byerekana ko ku isonga hari Youtube, Twitter, Facebook, Snapchat na Instagram.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Instagram na Snapchat ari zo mbuga ziza imbere mu kwangiza imibereho myiza ya benshi. Izi mbuga nkoranyambaga uko ari ebyiri zisanzwe zibanda ku guhererekanya amafoto na video zituma urubyiruko rutigirira icyizere ndetse rukanagira ishyari nk'uko umuyobozi wa RSPH Shirley Cramer yabitangarije BBC.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ku rubyiruko atari byiza cyane ko bishobora kubangiza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kuri iki kibazo, umuyobozi ushinzwe amategeko n'imyitwarire kuri Instagram, Michelle Napchan yavuze ko kugumisha Instagram ku murongo ndetse ikanafasha abayikoresha ariyo ntego yabo y'ibanze, by'umwihariko urubyiruko akaba ariyo mpamvu bakorana na ba kabuhariwe kugira ngo bahe abantu bakoresha iyi porogaramu uburyo bubafasha kuyikoresha nta mananiza, ndetse ikanashyiraho uburyo bwo kumenyekanisha ibikubangamiye no kuba wabona ubufasha kubyo udasobanukiwe.
Gusa uru rubuga ruza imbere mu guha abantu ubwisanzure nk'uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje. Youtube ya Google byaje imbere mu gufasha urubyiruko kwigirira icyizere, kwisanzura ndetse no gufashanya. Gusa nayo iza imbere mu gutuma urubyiruko ruryama amasaha adahagije.Facebook na Twitter zo zagaragajwe nk'izitera urubyiruko kwangirika mu mutwe.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba urubyiruko rugirwa imbata n’imbuga nkoranyambaga ari ikintu kimaze kuba rusange hirya no hino kandi ko bibabgiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umubyeyi witwa Immaculée, ufite abana batatu yagize ati" Hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abana bacu badatwarwa burundu n'izi mbuga. Amasaha yose usanga birebera muri telefone, hari nubwo bibagirwa kurya bibereye kuri chat, hakwiye kugira igikorwa."
Mugenzi we yagize ati " Ejo hazaza h’abana bacu hateye ubwoba, bakunda WhatsApp kurusha uko bakunda ishuri. No mu gihe cyo kurya baba bubitse umutwe muri telefone, iki ni ikibazo kigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya.”
Icyo benshi bahurizaho ni uko gukunda izi mbuga ku buryo burenze urugero bishobora kugira ingaruka mbi nubwo hatakwirengagizwa akamaro zifitiye abazikoresha.




Ibitekerezo 0