Ibyishimo birambye ntibishingira gusa ku byo twagezeho cyangwa ibyo dutunze, ahubwo bishingira ku bintu bitandukanye, nk’uko kugira amagara mazima bishingiye ku bintu bitandukanye.
Buri wese muri twe arihariye. Ikigushimisha gishobora kuba atari cyo gishimisha undi. Uretse n’ibyo, uko tugenda dukura ni ko tugenda duhinduka. Ariko hari ibintu bitera ibyishimo abantu benshi bahurizaho.
Twifashishije akanyamakuru ka Réveillez-vous, bimwe muri ibyo harimo kunyurwa, kwirinda ishyari, kwitoza gukunda abandi no kwihangana. Reka tubisuzume.
1.Kunyurwa n’ibyo utunze
Umuntu w’umunyabwenge wamaze igihe yiga imyitwarire y’abantu, yaranditse ati ‘amafaranga ni uburinzi.’ Icyakora yaje no kuvuga ati “Ukunda ifeza ntayihaga, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu. “Nubwo dukenera amafaranga kugira ngo tubeho, twagombye kwirinda umururumba kuko utajya ushira.
2. Kwirinda ishyari
Ishyari ni “umubabaro umuntu agira cyangwa umutima mubi umuntu aterwa no kubona undi hari icyo amurusha.” Umuntu ashobora kuganzwa n’ishyari bigatuma ibyishimo bye biyoyoka.
Hari igitabo cyavuze ko ubusanzwe abantu bagirira ishyari abo bafite icyo bahuriyeho. Urugero bahuje imyaka, ibyababayeho cyangwa se urwego rw’imibereho ( Cfr. Encyclopedia of Social Psychology).
Umucuruzi ntiyagirira ishyari umukinnyi wa filimi w’icyamamare, ariko ashobora kugirira ishyari mugenzi we w’umucuruzi ugenda atera imbere.
Kugira ngo umuntu arwanye ishyari, agomba kwitoza kwicisha bugufi no kwiyoroshya by’ukuri, kuko bifasha guha abandi agaciro no kwishimira ibyo bagezeho.
3. Gukunda abantu
Hari igitabo Social Psychology cyagize kiti “kubana neza n’abandi bihesha abantu ibyishimo kurusha akazi keza, amafaranga menshi, ubuzima bwiza n’aho batuye”. Kugira ngo abantu bagire ibyishimo nyakuri, bagomba gukunda kandi bagakundwa.
4. Kwihangana
Buri wese mu rwego rwe ahura n’ibibazo, ariko i uburyo umuntu abyitwaramo nibwo butandukanye. Iyo wabashije kwihanganira ibibazo runaka uhura nabyo mu buzima, nta kabuza ko amahoro yawe adahungabana.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gutekereza ku byiza dufite no kwishimira ibikorwa by’ineza dukorewe, bituma umuntu arushaho kugira ibyishimo.



















TANGA IGITEKEREZO