Iperereza ryagaragaje ko izo ntanga zakoreshejwe mu bigo 12 bifasha abashaka kubyara mu Bubiligi, zivamo abana 53 babyawe n’abagore 39 batandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Cryos, ikigo gikomeye kibika intanga muri Danemark, Ole Schou, yavuze ko izo ntanga zatanzwe “mu myaka ya 1990”.
Yasobanuye kandi ko mbere ya 2007 mu Bubiligi nta mubare ntarengwa wari warashyizweho w’abana bashoboraga kuvuka ku ntanga z’umuntu umwe.
Icyakora, amakuru y’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe imiti n’ibikomoka ku buzima agaragaza ko nibura bamwe muri abo bana 53 babyawe nyuma ya 2007. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe nyacyo izo ntanga zamaze zikoreshwa cyangwa niba zarabitswe igihe kirekire muri Cryos cyangwa mu bigo byari byaraziguze.
Nyuma yo kubona amakuru ku kibazo cy’uturemangingo cyagaragaye kuri uwo mugabo, hashyizweho uburyo bwo kuburira abantu ku kaga gashobora guterwa n’intanga zatanzwe.
Ikoreshwa ry’izo ntanga ryahise rihagarikwa mu Bubiligi mu mpera za Nyakanga 2026.
Byanagaragaye ko izo ntanga zari zaroherejwe mu bindi bihugu 22 byo mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!