00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 16 May 2013 saa 08:15
Yasuwe :

Isabukuru y’amavuko y’imyaka 70 y’umugore wa Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso yataje intugunda, nyuma y’aho bimenyekaniye ko mu kuyizihiza yakoresheje akayabo karenga miliyoni 1,5 y’amadolari y’Amerika(akabakaba miliyari imwe y’amanyarwanda) mu minsi mikuru yamaze iminsi itanu, isozwa kuwa gatanu ushize i Saint Tropez mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Nice Matin cyo mu Bufaransa, Madamu Antoinette Sassou-Nguesso yatumiye (…)

Isabukuru y’amavuko y’imyaka 70 y’umugore wa Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso yataje intugunda, nyuma y’aho bimenyekaniye ko mu kuyizihiza yakoresheje akayabo karenga miliyoni 1,5 y’amadolari y’Amerika(akabakaba miliyari imwe y’amanyarwanda) mu minsi mikuru yamaze iminsi itanu, isozwa kuwa gatanu ushize i Saint Tropez mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Nice Matin cyo mu Bufaransa, Madamu Antoinette Sassou-Nguesso yatumiye abantu bagera ku 150 muri iyo minsi mikuru ye yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko, bamara iminsi itanu babyina, barya banywa, banishimana mu mujyi wa Saint Tropez.

Muri iyi minsi mikuru, Madamu Antoinette Sassou-Nguesso yarakimaze kuko we n’abatumirwa be, usibye kuzenguruka utubyiniro (night clubs) dutandukanye dukomeye i Saint Tropez, igice kinini cy’iminsi mikuru bagikoreye mu nyanja ya Mediterane iherereye mu nkengero z’uyu mujyi. Aho bahakodesheje Yatch, ubwato bukodeshwa n’abaherwe gusa, ubundi hakodeshwa na limousines nyinshi zatwaraga buri wese mu kujya kugira ibyo agura mu maduka yo muri uwo mujyi.

Usibye kubishyurira hoteli z’inyenyeri eshanu n’ibindi byose, Madamu Antoinette yanakodesheje indege ebyiri, imwe yaturutse muri Congo Brazzaville iza Saint Tropez, n’indi ya Air France yazanye abatumirwa bo ku mugabane w’u Burayi.

Perezida Denis Sassou-Nguesso n'umugore we Antoinette wizihije isabukuru y'imyaka 70 y'amavuko akoresha iminsi mikuru y'akayabo karenga miliyoni 1,5 z'amadolari y'Amerika

Ibi byateye intugunda mu baturage bo muri Congo Brazzaville, igihugu kibarirwamo umubare munini w’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, ndetse umubare w’abatindi nyakujya batagira urwara rwo kwishima nawo ukaba ukiri munini badasubirwaho.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Congo Brazzaville byanditse inkuru bigaragaza icyo ako kayabo kangana hafi na miliyari y’amanyarwanda yaturutse mu isanduku ya Leta kari bukoreshwe mu bikorwa byo kurwanya ubukene bunuma kuri benshi muri iki gihugu aho kuyasesagura mu minsi mikuru y’amavuko y’umukecuru w’imyaka 70.

Yaba mu Bufaransa cyangwa muri Congo Brazzaville, benshi bakomeje kugaya iyi myitwarire ya Madamu Antoinnette uheruka mu Rwanda mu gihe gito gishize, aho yari yaje mu bukwe bw’umwana we bwabereye muri Serena Hotel I Kigali.

Abatumirwa ba Antoinette Sassou-Nguessou bari mu mihanda ya Saint Tropez
Amafoto atandukanye yo mu minsi mikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages