00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyamaswa umunani zifite ubwonko bwibuka kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 1 February 2022 saa 03:14
Yasuwe :

Waba warigeze wisanga mu gihe bigusaba kwibuka izina n’isura y’umuntu ariko bikanga? Ku kiremwa muntu, urugero rwo kwibuka ibintu byose biri ku kigero gito. Gusa ku nyamaswa siko bimeze kuko hari zimwe zifite umwihariko wo kwibuka igihe kirekire.

Izi ni zimwe muri izo nyamaswa zifite ubushobozi bwo kwibuka ibintu mu gihe kirere kandi zikabika amakuru igihe kinini zikoresheje ubwonko.

Dauphin

Ubu ni ubwoko bw’amafi buba mu mazi. Iyi nyamaswa ifite uburyo yumvikana n’izindi ngenzi zazo mu buryo butangaje.

Izi fi zo mu bwoko bwa ‘Dauphin’ zikoresha uburyo bwo kuvugiriza ngo zumvikane hagati yazo , kandi buri imwe iba izi gutandukanya ikivugirizo cya ngenzi yayo.

Ubu bwoko bw’amafi bushobora kubika amakuru mu bwonko bwazo igihe kigera ku myaka 20 yose. Bituma izi nyamaswa ziza ku mwanya wa mbere mu kugira ubwonko bubika amakuru igihe kirekire.

Baleines

Ubu nabwo ni ubwoko bw’amafi manini cyane buba mu mazi. Cyo kimwe na ‘Dauphin’, Baleines zifite ubwonko buruta ubw’umuntu mu ngano.

Zifite uturemangingo mu bwonko bwazo bita “spindle neurons” duha ubwoko bw’amafi ubushobozi buhambaye bwo kumenya, kumva, kwisanisha n’impinduka, koroshya itumanaho hagati yazo no kwibuka ku rwego ruhambaye.

Ibi bituma aya mafi agira ubushobozi buhambaye bwo kwibuka amakuru yabaye ku kigero cy’imyaka 20 yose.

Imbwa

Usibye kuba ari itungo ritungwa na benshi mu ngo zabo, zinifashishwa mu gucunga umutekano. Imbwa ni imwe mu bwoko bw’inyamaswa zifite ubushobozi bwo kwibuka ibintu byabaye mu gihe kirere.

Imbwa igira uburyo bwihariye mu gusesengura no kubika amakuru bwihariye. Nyarubwana yigiramo uburyo bwo gusanisha amakuru igendeye ku makuru y’ibyahise atari ibibaye muri ako kanya gusa.

Urugero ufashe imbwa ukayishyira mu modoka ukajya kuyikingiza, ikavayo ibabaye kubera urushinge ntizabikubwira kuko ntivuga. Icyakora ikizakubwira ko itabyishimiye, nushaka kuyisubiza mu modoka n’iyo waba utayijyanye kuyikingiza ntizemera.

Izasanisha kujya mu modoka no kujya kuyikingiza kubera ko biba byarayibayeho kandi yibuka igihe kirekire.

Inzovu

Inzovu ni inyamaswa y’igitangaza mu kubika amakuru no kuyibuka. Ubwonko bw’inzomvu bupima ibilo bitanu. Mu bwonko bwayo harimo uturemangingo twa “spindle neurons” dufasha inzovu kumva, gusesengura no kubika amakuru mu buryo butangaje.

Umushakashatsi Stephen Blake agaruka ku bwonko bw’inzovu, yavuze ko nkuko umuntu yibuka ababyeyi be, abarimu ndetse n’abantu bahuye, ni nako inzovu yibuka ngenzi zazo ziri hagati ya 500 na 1000.

Indi mpamvu ituma inzovu zibuka ku rwego ruhambaye ni ukubera amashyamba zibamo aho kubona amazi ibyo kuzitunga bigoranye. Bigatuma aho zibonye amazi n’ibiryo zihibuka.

Inkende

Abashakashatsi bemeza ko inkende ari zimwe mu nyamaswa zifite ubwonko bwibuka, ko byoroha kuri zo kwibuka izo byigishijwe.

Zifite ubwonko bubika amakuru y’ibyahise kandi zikayabika igihe kinini. Inkende zifata ibyemezo byihuse kandi ku gihe. Ibi bituma ubwonko bwazo bugereranywa n’ubw’umuntu.

Igisiga

Ubu bwoko bw’inyoni buratangaje mu kwibuka amakuru. Igisiga gifite ubushobozi bwo kuguruka ibirometero byinshi mu kirere kikagaruka ha handi cyahereye.

Kubera uburyo ubwonko byacyo bwibuka cyane, gifite n’ubushobozi bwo kwibuka amasura y’abantu. Igisiga gifite ubushobozi bwo kubaho imyaka iri hagati ya 20 na 30.

Gasuku

Ushobora kureba ingano y’ubu bwoko bw’inyoni ukayibeshyaho. Ifite ubwonko butangaje mu bijyanye no gufata mu mutwe. Ifite ubushobozi bwo kwibuka amasura y’abantu yabonye igihe kirere.

Igira kandi ubushobozi bwo gufata mu mutwe urutonde rw’amagambo ikaba yakoresha ayo magambo mu gihe cya nyacyo. Ubu bwoko bw’inyoni bushobora kubaho kugeza ku myaka 80.

Ifundi

Izi nyoni ubushakashatsi bwagaragaje ko zishobora kubika ahantu zagiye zinyura hatandukanye hagera 20,000 mu bwonko bwazo.

Ubushakashatsi bukomeza kugaragaza ko kandi izi nyoni zifite ubushobozi bwo gutaba mu butaka imbuto zigera mu 100,000 mu ishyamba, nyuma y’amezi icyenda zikamenya aho zatabye izo mbuto hagiye hatandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages