00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyamaswa n’udusimba 350 byafatiwe ku kibuga cy’indege mu Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 April 2023 saa 07:26
Yasuwe :

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Burusiya zafatiye ku kibuga cy’indege cya Domodedovo i Moscow, inyamaswa n’udusimba tw’amoko atandukanye bisaga 350, bigiye kwinjizwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Izo nyamaswa zafatiwe mu mizigo yari ivuye muri Afurika y’Epfo igiye kwinjizwa mu Burusiya kuri uyu wa Kane.

Russia Today yatangaje ko izo nyamaswa zari zizingiye mu mashashi atuma zihumeka.

Umugabo wafatanywe izo nyamaswa yavuze ko yazijyanye ashaka kuzorora iwe mu rugo ariko inzego z’ubutasi zagaragaje ko yashakaga kujya azigurisha.

Mu nyamaswa bamufatanye harimo ibinyaruvu, imiserebanya, ibikeri, ibitagangurirwa, ibinyenzi n’ibindi. Bimwe byageze i Moscow byapfuye kubera ubushyuhe no gutwarwa nabi.

Inyamaswa zageze mu Burusiya azi nzima zahise zishyikirizwa imiryango ishinzwe kwita ku binyabuzima.

Mu Ukuboza umwaka ushize na bwo u Burusiya bwafashe umuzigo w’umugore wari uvuye muri Philippines ashaka kwinjiza inyamaswa 150 nzima.

Ibinyaruvu biri mu nyamaswa zafatiwe mu Burusiya zivanywe muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages