Biragoye kwiyumvisha uko ubuzima bwamera hatariho amazi, icyakora ku nyamaswa zimwe na zimwe, iki si ikibazo gihangayikishije cyane kuko hari izishobora kumara igihe kirekire zitayafite bigashoboka, ari na zo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru dukesha MSN.
Imbeba yo mu bwoko bwa Kangaroo
Imbeba zo mu bwoko bwa Kangaroo zinazwi nka “Dipodomys” zishobora kumara ubuzima bwazo nta mazi. Ibi zibikesha kugira impyiko zishobora kubika amazi mu mubiri wazo ariko zikanagira umwihariko wo kuvana amazi mu nkari zazo zizwiho kuba zikarishye ku rugero rw’inshuro eshanu ugereranyije n’inkari z’abantu.
Izi mbeba zirangwa no kugira amaguru maremare azifasha mu bikorwa byo gushakisha ibyo kurya, zikaba zishobora kuramba igihe kigera ku myaka 10 kandi muri iyo myaka yose ntizigere zinywa amazi.
Ifi zizwi nka West African Dipnoi
Izi fi bakunda kwita ibisigaratongo bizima, ni inyamaswa zizwiho kuba zarabashije kurokoka zikabasha kumara imyaka isaga miliyoni 400 zitazimiye.
Zishobora kumara imyaka itanu nta mazi, aho zizwiho kubasha gukoresha umwuka mwiza wa Oxygène, zikaba zanabona ibizitunga zikoresheje igogora rya zimwe mu nyama ziba zigize imikaya yayo. Zifite ubushobozi bwo kumara igihe kirekire zibera mu rwondo nta kibazo.
Akanyamasyo ko mu Butayu
Hari ubwoko bubiri bw’ingenzi bw’utunyamasyo two mu butayu; nk’ubwitwa “Gopherus agassizii” buboneka cyane mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ubwitwa “Gopherus morafkai” buboneka mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mexique.
Bwombi bukaba buhuriye ku kugira igikonoshwa gikomeye nk’urutare no kugira igice cy’umubiri bwifashisha mu kubika amazi umwaka wose nta kibazo kibayeho.
Agasumbashyamba
Agasumbashyamba na ko kifitemo ubushobozi bwo kubaho nta mazi, ku buryo gashobora kugeza ku byumweru bitatu, kabikomoye ku byo kurya bipima ibiro 35 ari na byo kabasha kuvanamo ayo mazi kakwifashisha ibyumweru bitatu ntacyo kabaye.
Agasumbashyamba kandi gashobora kuba kamara ibyo byumweru bitatu katanyoye cyangwa ngo kagire aho gahurira n’amazi, kabikesheje ubushobozi bwo kuba kanywa litiro 54 ingunga imwe.
Ingamiya
Ingamiya izwiho kugira uburyo bwo gutandukanya amazi n’ibiryo mu gifu cyayo, ariko by’umwihariko ipfupfu ryayo rikayifasha mu gutuma umubiri wayo utabura amazi kuko inyama zirigize ari nini kandi zishobora kwibonamo ayo mazi akenewe no kongerera ubuhehere n’imbaraga ingamiya.
Ishobora kumara ibyumweru bigera kuri bibiri itanyoye amazi nta kibazo cy’umwuma ihuye na cyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!