Ijang byashoboka ko ariyo farashi yabayeho mu mateka y’inyamayeri, iyo iza kuba ari umuntu abenshi ntibari gutinda kuyita ‘umutekamutwe’ kubera aya mayeri adasanzwe ikoresha kugira ngo hatagira uyiryaho umunyenga.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na nyiri iyi farashi, Frasisco Zalasar, ayigaragaza yipfusha igihe cyose hari umuntu ugerageje kuyurira ngo ayitware nk’uko bigenda ku zindi.
Ni amashusho yatangaje benshi mu bayabonye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira gutebya bavuga ko ikwiye guhabwa igihembo cya Oscar, gisanzwe gihabwa abakinnyi rurangiranwa mu gukina filimi kuko mu kwipfusha ishobora guhiga benshi muri bo.
Uku kwipfusha ibikorana ubuhanga buhambaye isohora ururimi, igafunga amaso byose ikabikora yarangije kuryama ku butaka aho iba itanyeganyega na gato.
Ntiharamenyakana neza impamvu iyitera kugira iyi ngeso gusa ishobora kuba irambiwe gukora imirimo idahemberwa cyangwa muri iyi minsi ikaba yumva idashaka uyigora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!