00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyandiko za Albert Einstein ku byishimo bya muntu zagurishijwe miliyoni 1.5 y’amadorali

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 25 October 2017 saa 09:09
Yasuwe :

Inyandiko ebyiri zanditseho inama umuhanga Albert Einstein agira abantu ngo barusheho kubaho mu byishimo, zagurishijwe ku madorali miliyoni n’ibihumbi 560 mu cyamunara cyabereye i Yeruzalemu ku ya 24 Ukwakira 2017.

Einstein yari Umudage w’umuhanga mu bugenge wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

Izo nyandiko yazandikiye umukozi w’iposita ubwo yari mu Buyapani mu 1922, hashize iminsi mike atsindiye icyo gihembo, yaje gutanga amasomo mu Mujyi wa Tokyo.

Uwo mukozi yamuzaniye ibaruwa mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo abura amafaranga y’agahimbazamusyi amuha, yaka ikaramu amwandikira inyandiko ebyiri ziriho inama z’ubuzima amubwira ko nagira amahirwe zizamwungukira.

Urwa mbere rwanditse mu Kidage rwari rwanditseho ngo “ Ubuzima butuje kandi bwo kwicisha bugufi buzana ibyishimo kurusha ubwo gukurikira intego wihaye n’umuruho ujyana nabyo.”

Urwa kabiri icyo gihe yanditseho ati “ahari ubushake hari inzira.” Rwo rwagurishijwe amadorali 240 000.

BBC ivuga ko izo nyandiko zaguzwe ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’igenagaciro zari zakorewe. Umwe mu baziguze ni Umunyaburayi utifuje ko amazina ye atangazwa. Naho uwazigurishaga bivugwa ko ari umwishywa w’uwo mukozi w’iposita wazandikiwe.

Izindi mpanuro za Einstein:

  Ntitwakemura ibibazo mu mitekerereze nk’iyo twari dufite tubiteza

  Ikimenyetso nyacyo cy’ubwenge si ubumenyi ahubwo ni ibitekerezo

  Nta nubwo turamenya 1/1000 cy’ibyo kamere itwereka

  Iyo uri gutereta inkumi isaha ihinduka iba imeze nk’isegonda. Iyo wicaye ku ivu rishyushye isegonda rimwe riba rimeze nk’isaha.

Yavutse mu 1879, yigaragaza cyane nk’umuhanga mu bugenge kuva akiri muto. Ubwo Einstein yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1933 yamenye ko Adolph Hitler yagiye ku butegetsi mu gihugu cye cy’u Budage. Ntiyabashije gusubirayo kuko yari umuyahudi, aguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi nyuma aza guhabwa ubwenegihugu.

Uyu mugabo yafashije icyo gihugu mu bushakashatsi ku bisasu bya kirimbuzi, yamagana ikoreshwa ryabyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Yakomeje kwigisha muri kaminuza zitandukanye, apfa mu 1955. Einstein yanditse inyandiko z’ubushakashatsi kuri siyansi zibarirwa muri 300, zikifashishwa n’ubu mu ikoranabuhanga.

Albert Einstein ni umwe mu bahanga isi yagize kugeza ubu
Inyandiko ebyiri zaguzwe asaga miliyoni 1.5 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages