00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyoni yashoboye kuguruka ibirometero birenga ibihumbi 13 idahagaze

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 January 2023 saa 08:18
Yasuwe :

Inyoni ikiri nto yo mu bwoko bwa “Barge rousse” yaciye agahigo ko kuguruka ibirometero 13 560 aho yakoze urwo rugendo ikarusoza idahagaze ngo igire icyo kurya cyangwa icyo kunywa ifata.

Iyi nyoni ifite imyaka ibiri yabashije kumara iminsi 11 n’amajoro 11 hiyongereyeho isaha imwe, iguruka ku buryo byayibashishije guhagurukira muri Alasika ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikagwa ku Kirwa cya Tasmanie kiri mu Majyepfo ya Australie.

Iyi nyonyi yakurikiranwe hifashisjijwe GPS, yakoze uru rugendo mu kwezi kw’Ukwakira umwaka ushize, igendera ku muvuduko wa kilometero 50 mu isaha aho yamaze gushyirwa mu gitabo cyandikwamo uduhigo cya Guinness de Records.

Maximu Zucca, umushakashatsi ku bijyanye n’inyamaswa by’umwihariko inyoni, yavuze ko kugira ngo ibashe gukora urwo rugendo biyisaba kwitegura aho iba ishobora gufata ibihe byo kwiyiriza ubusa, uburemere bwayo bukagabanuka ndetse ikanagabanya ibinure kugira ngo izabashe gukora urwo rugendo idahuye n’ibibazo.

Abahanga bavuga ko inyoni ishobora kwiha umwanya wo kuruhuka ariko bitayisabye kugwa mu giti cyangwa ku butaka. Ibi ngo ikaba ibikora iruhura igice kimwe cy’ubwonko bwayo kikamera nk’igisinziriye mu gihe ikindi gice kiyifasha gukomeza gukubita amababa iguruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages