Ubu bushakashatsi bwagiye hanze mu ntangiriro za Kamena 2026 bwakozwe n’itsinda ry’inzobere riyobowe na Dr Chloe Heys wo muri iyi kaminuza, afatanyije na Dr Matilda Brindle wo muri kaminuza ya Oxford.
Igitekerezo cy’uko inyoni zikinisha ntabwo ari gishya, kuko kimaze igihe kigibwaho impaka hirya no hino ku Isi. Mu nyoni zishinjwa iyi myitwarire cyane harimo izizwi nka kasuku, ibishuhe, dendo n’inkoko.
Mu kwikinisha aya moko y’inyoni twavuze haruguru, akuba imyanya yayo y’ibanga ku kintu ahagazeho nk’ishami ry’igiti, urukuta rw’aho ziba, ndetse zishobora kubikorera ku kaboko k’umuntu igihe aziteruye.
Muri ubu bushakashatsi Dr Chloe Heys na bagenzi be bakoze bari bagamije kureba niba izi nyoni zikinisha kubera irungu zishobora guterwa no kuzikura mu byanya karemano zibamo ndetse n’ingaruka bishobora gutera.
Byagaragaye ko kwikinisha bigaragara ku nyoni ziba mu ngo ndetse n’iziba mu mashyamba, ndetse ko ari ibintu bidashobora kuzigiraho ingaruka nk’uko benshi babitekereza.
Dr Chloe Heys ati “Icyo ubushakashatsi bwatweretse ni uko kwikinisha atari ingaruka yo kororerwa mu ngo cyangwa ahantu hafunganye. Ni imyitwarire inyoni nyinshi zihuriyeho ndetse twabonye ko nta mpungenge iteje, ni kimwe mu biranga imyitwarire yazo iyo bigeze ku mibonano mpuzabitsina.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku moko y’inyoni 120, zirimo iziba mu ngo n’iziba mu gasozi. Byagaragaye ko inyoni zikinisha cyane ari iz’ingabo, nubwo n’ingore na zo zishobora kubikora.
Dr. Heys yavuze ko nyuma yo kwikinisha, izi nyoni zigaragaza imyitwarire ishobora gushimangira ko zigera ku byishimo bya nyuma, nubwo umuntu atabyita kurangiza nk’uko bigenda ku kiremwamuntu.
Mu myitwarire iziranga nyuma yo kwikinisha harimo gukubita amababa cyane, ndetse no gusohora amajwi adasanzwe amenyerewe ku nyoni.
Aba bashakashatsi basabye aboroye izi nyonyi kwirinda kuzitera imiti bagamije kuzica kuri iki gikorwa cyo kwikinisha cyangwa kuzikona nk’uko bamwe basanzwe babigenza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!