Dore zimwe mu nyungu wakura mu kurira:
Kurira byongera kubona neza
Ikigo gishinzwe iby’amaso -National Eye Institute-kibarizwa ahitwa Bethesda,muri Leta ya Maryland muri Amerika, cyagaragaje ko kurira byongerera nyira byo uburyo bwiza bwo kureba , kuko abarira baba babobeza imboni n’ibindi bice bigize ijisho, bigatuma imyanda iririmo isohoka.
Amarira atuma wumva ucururutse
Rimwe na rimwe iyo tubabaye, turibeshya tukavuga ko byose bigenda neza ,aho kubigaragarisha amarira.N’ubwo kurira bitatuma ikikuriza gikurwaho, byagutera nibura guhangana na cyo kugeza ukiboneye igisubizo.
Kuzibiranya amarira kandi ashaka gusohoka bishobora gutuma ubukana bw’intimba burushaho kugushengura umutima.
Kurira bishobora kongerera umuntu akanyamuneza
Ubushakashatsi bwakorewe muri University of South Florida muri Amerika mu mwaka wa 2008, bwerekanye ko kurira bishobora kongerera umuntu akanyamuneza kurusha ikindi kintu cyose gikoreshwa mu kwiyumanganya.
Muri iyo nyigo, abashakashatsi bagaragaje ko ku bantu babajijwe, kurira byabongereye akanyamuneza inshuro 90% ugereranyije na 8% by’abantu bemeje ko kurira byasubije umubabaro wabo irudubi.
Kurira bituma imyanda isohoka mu mubiri
Inyigo yakozwe na Dr William H. Frey II mu kigo cy’ubuvuzi cya St Paul-Ramsey Centre muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yerekanye ko amarira aturuka ku mubabaro ndetse n’akomoka ku bikorwa runaka nko gukata ibitunguru atari amwe.
Amarira aturutsa ku mubabaro niyo ayungurura imyanda iri mu mubiri w’umuntu igasohoka. Iyo umuntu arira, hari imyanda yo mu mubiri isohokana n’amarira.
Kurira byongerera umubiri ubudahangarwa
Amarira yifitemo ubushobozi bwongerera umubiri ubudahangarwa. Amarira, cyane cyane aturuka mu mbamutima z’umuntu, akize kuri intungamubiri irwanya udukoko twibasira umubiri yitwa Lysozyme.
Kurira bitera impuhwe abandi
Nta muntu wabona mugenzi we arira ngo aterere agati mu ryinyo. Kurira bikururira abandi kukwiyegereza no kumva ko bifatanyije nawe.Kurira bituma wumva ko ukubonye wese agutekerezaho, akakwitaho,ukumva ugabanukiwe n’ikikuriza, kandi bikagutera akanyabugabo ko guhangana na cyo.


















TANGA IGITEKEREZO