00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzovu ya mbere yari ikuze muri Kenya yapfuye

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 1 November 2022 saa 06:27
Yasuwe :

Dida, Inzovu ya mbere yari ikuze muri Kenya yapfuye imaze imyaka 65 nkuko byatangajwe n’inzego zita ku bidukikije muri icyo gihugu.

Iyo nzovu yari imaze igihe ibarizw amuri Tsavo East National Park, imwe muri pariki zimaze igihe kinini zibayeho muri Kenya.

Inzego zishinzwe iyo pariki zatangaje ko Dida yishwe n’izabukuru. Iyi nzovu ifatwa nk’iyabayeho mu bihe bikomeye by’ubushimusi no guhiga inyamaswa byagiye biranga iyo pariki.

Iyi nzovu ipfuye mu gihe hirya no hino muri Kenya izindi nyamaswa ziri gupfa kubera amapfa amaze iminsi, yatumye n’abantu benshi bajya mu kaga ko kubura ibiribwa.

Ikigo cyita ku nyamaswa, Africa Wildlife Foundation giherutse gutangaza ko amapfa yugarije Kenya yatumye inzovu zisaga ijana zipfa.

Dida, inzovu ya mbere yari ikuze muri Kenya yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages