00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iPad ya Papa Francis yagurishijwe $30,500 mu cyamunara

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 15 April 2015 saa 05:41
Yasuwe :

iPad Papa Francis yahoranye yagurishijwe amadorali ya Amerika 30 500 mu cyamunara kuwa kabiri, mu gihugu cya Uruguay.

Iyi iPad Papa yari yarayihayemo impano umupadiri wo gihugu cya Uruguay witwa Gonzalo Aemilius igifite ikirango cyayo cya ‘Nyirubutungane Papa Francis’ ndetse n’ikirango cya Vatican, akaba yaranamusabye kuzayikoresha mu byiza.

Uyu mupadiri na we yaje guhitamo kuyiha ikigo cy’ishuli cy’abakene nk’imfashanyo, byaje no kurangira ishyizwe mu cyamunara kugira ngo ivunjwemo amafaranga yo gufasha iryo shuri.

Inzu ikorerwamo ubucuruzi bw’icyamunara yitwa Castells yo mu Mujyi wa Montevideo yatangarije Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko kuyitsindira byanyuze kuri telefoni, ariko ntihatangajwe amazina n’inkomoko by’uwayitsindiye.

Si ubwa mbere uyu mu papa ufite inkomoko muri Argentine, atanga imwe mu mitungo ye bwite kuko n’umwaka ushize yatanze moto yo mu bwoko bwa Harley-davidson yari yahawe nk’impano ifite agaciro k’amadorali 237681.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages