00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Yahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 azira kujya ku rubyiniro atambaye ‘Hijab’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 September 2026 saa 08:28
Yasuwe :

Urukiko rw’ubujurire muri Iran rwagumishijeho igihano cyo gukubitwa ibiboko 74 cyakatiwe umuhanzi Parastoo Ahmadi, nyuma yo kuririmba atambaye hijab, igitambaro abagore bategekwa kwambara ku mutwe muri icyo gihugu.

Ahmadi w’imyaka 29 yagaragaye mu gitaramo cyanyujijwe imbonankubone kuri channel ye ya YouTube mu Ukuboza 2024. Yari yambaye ikanzu idafite amaboko kandi adapfutse umusatsi.

Amashusho y’icyo gitaramo yakurikiwe n’abantu babarirwa muri za miliyoni, bituma inzego z’ubutabera zitangira kumukurikirana, zivuga ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko n’umuco bya Iran.

Mu Kamena 2026, urukiko rwo mu Mujyi wa Qom rwahamije Ahmadi n’abandi umunani bari bagize itsinda ry’abacuranzi n’abateguye icyo gitaramo ibyaha birimo kubangamira imyitwarire mbonezabupfura.

Uretse igihano cyo gukubitwa ibiboko 74, babujijwe gukora ibikorwa by’amajwi n’amashusho no kuva mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abunganizi babo mu mategeko babwiye BBC ko ubujurire bwabo bwanzwe ku wa Gatanu, urukiko rw’ubujurire rugumishaho umwanzuro wa mbere rutabanje kuburanisha impande zombi mu ruhame.

Umwe muri bo yavuze ko gukora icyo gitaramo bitari bikwiye gufatwa nk’icyaha, anenga ko urukiko rwahisemo kimwe mu bihano bikakaye kandi hari n’ibindi byoroheje rwashoboraga gutanga.

Iki gihano cyamaganiwe kure na bamwe mu bahanzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Amnesty International yavuze ko gukubita umuntu ibiboko ari igihano cy’ubugome, gitesha umuntu agaciro kandi kinyuranyije n’ihame ribuza iyicarubozo.

Amategeko ya Iran ategeka abagore n’abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu gupfuka umusatsi no kwambara imyambaro itegereye umubiri.

Iyubahirizwa ry’ayo mategeko ryarushijeho guteza impaka nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini mu 2022. Uyu mukobwa yapfuye ari mu maboko ya polisi yari yaramufashe imushinja kutambara hijab uko biteganywa.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’imyigaragambyo yamaganye uburyo abagore bategekwa kwambara muri Iran.

Parastoo Ahmadi azakubitwa ibiboko 74 azira kujya ku rubyiniro atambaye ‘Hijab’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages