Abahanga mu by’ubuzima bahamya neza ko iyo bigeze ku buzima bujyanye n’imyororokere n’imibanire hagati yazo, urujijo ruvaho kuko izi nyamabere zifite umwihariko wo kudahemukirana n’izo zibana.
Imbeba y’ingabo n’iy’ingore zigira umwihariko wo kuzuza inshingano za kibyeyi ku bana bazo. Zimenya gutegura cyane aho kuba mu buryo bwo gucukura no gusasa neza mu muheno wazo, ibyo zikabikora mu gihe zitegura kubyara. Mu gihe ibyana byazo bitarakura neza zibirinda kuva mu muheno, zibyitaho, zibirigata ndetse zikanabakikira.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikinyamakuru cyitwa “Nature”, abahanga bo muri Kaminuza ya Harvard ku nshuro ya mbere bagaragaje imyitwarire y’imbeba bayihuza n’iy’ibindi binyabuzima birimo n’umuntu.
Umuhanga mu by’Ubuzima muri Kaminuza ya Cambridge, Dieter Lukas, avuga ko ubu bushakashatsi nubwo atari mu babukoze ariko yabwise “Urugendo rw’abahanga” ndetse akanashimangira ko kwerekana iyo sano iri hagati y’imbeba n’umuntu ari igikorwa gihambaye kiyigaragaza mu buryo butaziguye.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byitezweho ko igihe kimwe byazafasha abantu kumenya uburyo bwiza bwo kwita ku bana babo kuko inyamabere zihuje imisembure ndetse n’imikorere y’ubwonko.
Hopi E. Hoekstra umwe mu bahanga mu mihindagurikire y’ubuzima muri Kaminuza ya Harvard akaba n’uwatangije ubushakashatsi bushya ku mbeba, yahereye ku bwari bwarasaziye mu bubiko bwari bwarakozwe mu myaka yo hambere yabonye ubwo yari atangiye gukusanya amakuru.
Muri ubu bushakashatsi rero banabonye ko hari ubwoko bw’imbeba budashobora kubyarana, ubwo bwoko bw’imbeba bwibera cyane mu mashyamba.
Gusa ngo aya moko abiri y’imbeba ashobora kubyarana binyuze muri za laboratwari aho ingabo n’ingore bihurizwa hamwe. Ibyana byazo bishobora kororoka bikabaho, gusa binyuze mu bushake bwazo ntizishobora kubyarana.
Dr Bendesky hamwe na Dr Hoekstra batangaza ko kugira ngo hagaragazwe itandukaniro ku myitwarire igaragara hagati y’imbeba hifashishwa gusa uburyo bwo gusuzuma ‘ADN’ yazo.
Ibizamini bya DNA byagaragaje uko zifata ibyana byazo, uko zibyitaho zikabikikira, ndetse n’uburyo zitwara iyo bivanywe aho ziba bikajyanwa ahandi.
Abashakashatsi bahuje imbeba eshanu zo mu bwoko butandukanye ziza kubyara ibyana 769; mu gukurikirana imyitwarire yazo baje gusanga ifite aho ihurira mu myaka yakurikiye nkuko bimeze ku muntu ahanini we usanga bishingiye ku ruhererekane rw’imiryango.
Abaganga batandukanye bakomeje kugenda bagaragaza isano rinini riri hagati y’imbeba n’umuntu haba mu mitekerereze yazo ndetse no kugira inshingano za kibyeyi mu kwita ku rubyaro.



















TANGA IGITEKEREZO