Buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Abayisilamu batanga amafunguro yiganjemo inyama ku batishoboye batabasha kwibonera iri funguro cyangwa baribona bigoranye.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufatanyije n’abafatanyabikorwa wari uherutse gutangaza ko uzatanga ibitambo by’inka 800 n’ihene ibihumbi bibiri ku munsi mukuru wa Eid al Adha bifite agaciro k’asaga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017, ni bwo RMC yatangiye igikorwa cyo guha abatishoboye inyama mu rwego rwo kugaragaza ko ibazirikana igashaka no kwifatanya nab o mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo wa Eid al Adha.



















TANGA IGITEKEREZO