00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyano ryacitse umurizo? Umusore n’inkumi bihereye akabyizi muri piscine (Video)

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 9 December 2021 saa 02:57
Yasuwe :

Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukuboza 2021, ni bwo aba mbere mu bakoresha Twitter bateye imboni amashusho agaragaza umusore n’inkumi basa n’abari kwiha akabyizi muri piscine.

Aya mashusho y’amasegonda 30 agaragaza umusore n’inkumi bari muri piscine y’imwe muri hoteli z’i Kigali basa n’abahagazemo. Umukobwa yegamye ku rukuta rwayo aho asa n’uwahegetswe n’umusore wamwinjiyemo neza nk’uri mu gikorwa cy’abantu bakuru.

Mu gutangira kwayo humvikana indirimbo ziri gucurangwa, kwa kundi bigenda kuri piscine zigezweho aho abantu boga bumva n’akaziki kayunguruye.

Mu majwi yumvikana, abashobora kuba barafashe aya mashusho baba batunga agatoki kuri wa musore n’inkumi nk’ababaryanira inzara ku kwiha akabyizi ku karorabose.

Urebye amashusho ntabwo agaragaza neza igikorwa cyajyaga mbere ariko wumvise amagambo yavugwaga n’abari bahari, yumvikana ko aganisha ku byishimo ubusanzwe bitangirwa mu gitanda.

Umwe ati ‘‘Ashobora gutinda kurangiza. Njye ndamufite [yavugaga ko muri camera ye amubona neza].’’

Nyuma y’uko aya mashusho asakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri konti ya Twitter y’uwiyise Uzatere Ipasi, abantu benshi bayatanzeho ibitekerezo.

Bamwe bagaragaje ko ishyano ryacitse umurizo kubona abantu babiri bafata icyemezo cyo kwiha akabyizi muri piscine yogeragamo abandi ku manywa y’ihangu.

Abandi mu gutebya bavuze ko byashoboka ko ariyo nyogo yabo, imvugo igezweho yo kuvuga uburyo umuntu yogamo. Hari n’abatunze agatoki izindi mbaraga zishobora gutuma bahindura intekerezo, bagafata ibyemezo bibanejeje batitaye ku maso y’abantu.

Yego Mwidishyi yagize ati “Ase ubu muba mwanyweye izingana iki?’’

Guverineri w’Abakarani we yagize ati “Nuko abaraho turumirwa dutera ikorasi tuti Satani ni umugome.’’

Muri ibi bitekerezo hari n’abagaragaje ko kogera muri piscine rusange bishobora gutera ikibazo kubera abazidagaduriramo birenze igipimo.

Ngoga Gilbert yagize ati “Ubu se koga muri pisine rusange hari umutekano w’ubuzima urimo kubera iyi myanda abantu batiyubaha bakoreramo!’’

Bamwe bakwennye aba bombi ariko abandi berekana ko ari uburenganzira bwabo.

Abazimana Steven yagize ati “Njye numvaga bitarabereye mu Rwagasabo, umuco uranze uracitse.’’

Amashusho yafashwe yanagiye akoreshwa n’abandi bakoresha Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga mu kuyasangiza abandi.

Iyi nkuru iri mu zigezweho mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na WhatsApp.

Ifoto yerekana inkumi n'umusore basa n'abiha akabyizi muri imwe muri piscine z'i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages