Nibura abagera kuri ½ cy’abatuye Isi ubu bifungiranye mu ngo zabo, kandi ishoramari ritari ngombwa ryarafunzwe mu bihugu byinshi.
Muri Malaisie, kimwe mu bihugu bikora udukingirizo n’amashashi ku bwinshi ku Isi, gitangaza ko kubona ibyo bifashisha byahagaze kuva ku wa 18 Werurwe nyuma yo kugeramo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Uruganda rukomeye rwa Karex Berhad, rukora nibura kamwe mu dukingirizo dutanu dukoreshwa ku Isi rwatangaje ko rwiteze igabanyuka ry’udukingirizo miliyoni 200 hagati ya 15 Werurwe na 15 Mata 2020.
Umuyobozi Mukuru wa Karex Berhad, Miah Kiat, yavuze ko nta kabuza Isi izagira ibura ry’udukingirizo kubera ko n’izindi nganda zifite icyo kibazo.
Yagize ati “Nta gushidikanya ko Isi izagira ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo.”
Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ari ikibazo kuko udukingirizo ari kimwe mu byangombwa by’ibanze nkenerwa mu buzima cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ati “Iki ni ikibazo gikomeye, kuva udukingirizo turi mu by’ibanze nkenerwa mu buzima. Nubwo turi kurwanya Covid-19, hari ibindi bibazo dukeneye kurebaho.”
Karex, igeza ibyifashishwa mu kuboneza urubyaro kuri sosiyete nyinshi na za Guverinoma, yafunze inganda eshatu nini muri Malaysie kuva hafungwa ibikorwa muri icyo gihugu. Ubu urwo ruganda rwongeye kwemererwa gukora ariko rugakoresha 50% by’abakozi rwari rusanzwe rukoresha.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororkere, ryatangaje ko hashobora kuzaboneka hagati ya 50 na 60% by’udukingirizo twatangwaga kubera coronavirus cyakora ngo hari gushaka uburyo hakorwa utundi mu buryo bwihuse.
Iryo shami ryita kuri gahunda zo kuboneza urubyaro ryavuze ko ikibazo gikomeye ari ukutugeza mu miryango iknnye kandi itishoboye, iba iri mu byago igihe dushize.
Rivuga ko “Ibura ry’udukingirizo cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, ryaganisha ku nda zitifuzwa, bigira ingaruka ku mibereho myiza n’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu n’inshuti zabo cyangwa imiryango yabo.”
Iryo shami rinahangayikishijwe no gukuramo inda gushobora kwiyongera no kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye yabanduza indwara zirimo na Virusi itera Sida.
Kuva ibikorwa bihagaritswe, Karex itangaza ko yabonye ubusabe bw’inshi. Itangazamakuru ryo mu Buhinde ryatangaje ko igurwa ry’udukingirizo ryazamutseho 30% mu cyumweru gikurikira ihagarikwa ry’ibikorwa muri icyo gihugu gituwe na miliyari 1.3 z’abaturage.
Cyakora mu Bushinwa inganda zikora udukingirizo ubu ziri gukora nyuma yo guhashya icyorezo cya Coronavirus.
Uruganda rwitwa HBM Protections, rukora uturenga miliyari ku mwaka rwatangaje ko rwongeye gukora nk’ibisanzwe ndetse rugiye gukuba gatatu utwo rwakoraga.
Indi sosiyete yo mu Bushinwa yitwa, Shanghai Mingbang Rubber Products Group yo yatangaje ko yiteguye kutwohereza mu mahanga igihe twabura.



















TANGA IGITEKEREZO