00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma agiye gukora album y’indirimbo z’urugamba

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 January 2019 saa 07:33
Yasuwe :

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, mu minsi iri imbere ashobora gusohora album, itari iy’indirimbo ze bwite ahubwo ari izakoreshwaga mu rugamba rwagejeje Abanyafurika y’Epfo ku bwigenge busesuye, ubu zitacyumvikana.

Zuma yegujwe ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2018 kubera ibyaha yashinjwaga birimo ibya ruswa, asimburwa na Cyril Ramaphosa.

Umuyobozi ushinzwe Imyidagaduro n’Umuco mu mujyi wa eThekwini, umurwa mukuru w’intara ya Kwazulu-Natal, Thembinkosi Ngcobo, yavuze iki giterezo cyatangiwe i Durban mu myaka ishize.

Ati “Twarimo dushaka abahanzi kugira ngo tugarure izi ndirimbo. Byari bikomeye cyane. Twagerageje gushakisha mu bubiko ngo turebe ko twabona amajwi cyangwa amashusho yazo, ariko nta na kimwe twasanze mu nzu ndangamurage.”

Nk’uko News 24 yabitangaje, Ngcobo yavuze ko ari bwo ibitekerezo byahise byimukira kuri Jacob Zuma, wakundaga kuririmba bene izi ndirimbo ariko ubu zazimiye.

Ati “Twamusobanuriye neza icyo twifuza gukora. We yahise atangira kwivugira ibindi, ariko mbere y’uko dutandukana, yavuze ko yishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga.”

Ngcobo yavuze ko bifuza ko Zuma yazafatwa amajwi ku wa 10 cyangwa 11 Mata 2019. Bifuza ko imyiteguro yatangira vuba ku bufatanye na korali. Yongeyeho ko Zuma ari no mu mwanya mwiza wo kuririmba izi ndirimbo kuko azi n’amateka yazo.

Ati “Afite impano kandi yumva amateka n’impumeko y’uko byari bimeze. Yaraziririmbye muri 80 na 90 na mbere yaho. Urubyiruko rwinshi rwo muri ANC ntabwo rwo ruzizi.”

Abari mu ishyaka ryitwa Democratic Alliance ntibanyuzwe n’iki gikorwa aho bavuga umutungo w’iyi ntara ugiye gutakarizwa ubusa, byongeye ku muntu nka Jacob Zuma wegujwe ku butegetsi kubera ibyaha bitandukanye.

Jacob Zuma ashobora gutangira gufatwa amajwi y'indirimbo zizaba zigize album

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages