Abagabo babiri b’Abagande bakoraga ikiraka cyo gucukura umusarane w’umwe mu bacuruzi bo mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, bahuye n’impanuka bamirwa n’ubutaka bwo mu musarani bacukuraga, ubuzima bwabo burangira uko.
Arumadri Candia, warokotse iyi mpanuka avuga ko abapfuye ari uwitwa Jimmy Oloya na Samson Ochan bose bavuka mu karere ka Nebbi ho uri Uganda.
Candia avuga ko bari babonye ikiraka cyo gucukurira umukire wo muri Sudani umusarani wa metero 35 z’ubujyakuzimu.Uyu mugabo akomeza avuga ko akazi bagatangiye neza ndetse bakakihutisha, gusa ngo bageze kuri metero 28 batangiye guhura n’ubutaka bumva bworohereye.
Candia asobanura ko yagerageje gusaba bagenzi be guhagarika gucukura na cyane ko we yabonaga ko ubwo butaka bworohereye bushobora gushyira ubuzima babo mu mazi abira, bamwima amatwi barakomeza baracukura kugeza aho ubutaka butobokeye baburira mu nda y’isi.
Uyu mukire wo muri Sudani y’Epfo wari wahaye ikiraka aba bagabo, yemeye gufasha imiryango y’aba bagabo kugeza imirambo muri Uganda mu gihe yaba ibonetse.


















TANGA IGITEKEREZO