Ku wa 31 Nyakanga 2025, abagize Inteko Ishinga Amategeko baratukanye, bararwana mu gihe bunguranagana ibitekerezo.
Iyi nama yari igamije gusubiramo amavugurura yakozwe ku wa wa 22 Nyakanga 2025, yasize Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa (NABU) n’Ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa (SAPO) bishobora kugenzurwa na Guverinoma.
Iyi nyambwe yakuruye impaka n’imyigaragambyo mu gihugu, binamaganirwa kurea n’abaterankunga bo mu Burengerazuba bw’Isi bafasha Ukraine.
Ni imirimo ya mbere y’Inteko yari icishijwe kuri televiziyo birimo kuba, kuva intambara y’u Burusiya yatangira mu 2022. Ubuyobozi bwari bwarahagaritse kwerekana imirimo y’inteko kubera impamvu z’umutekano.
Abagabo babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi bagaragaye barwana mu gihe bari mu biganiro bungurana ibitekerezo, ariko impamvu yabyo ntiyahise imenyekana.
Byakurikiranye n’uko umunyapolitiki w’inararibonye Yulia Tymoshenko uyobora ishyaka Fatherland yavugiraga imbere y’Inteko. Mu gihe yavugaga, mugenzi we Sergey Vlasenko yafashwe amashusho yerekana urutoki nk’ikimenyetso gikunze gukoreshwa mu gutukana.
Kuba Abadepite barwana ntabwo ari ibintu bishya muri Ukraine. Nko mu cyumweru gishize abandi badepite babiri bararwanye ubwo baganiraga ku busabe bwa Zelensky bwo kwakira ukwegura kwa Guverinoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!