00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi : Yahisemo kwirinda SIDA yikinisha igihe cyose atararushinga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 7 January 2015 saa 04:59
Yasuwe :

Musonera Faustin w’imyaka 20 utuye mu kagari ka Masaka umurenge wa Rugarika mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko yahisemo kwikinisha aho gushyira imbere gukora imibonano mpuzabitsina agamije kwirinda SIDA.
Musonera atunzwe n’akazi ko kurinda ibisheke hafi y’uruzi rwa Nyabarongo .
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, uyu musore yemeje ko kuva yavuka atari yakora imibonano mpuzabitsina na rimwe ndetse ko nyuma y’aho agiriye imyaka 17 yahisemo kwikinisha aho kugira ngo yishore mu busambanyi (…)

Musonera Faustin w’imyaka 20 utuye mu kagari ka Masaka umurenge wa Rugarika mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko yahisemo kwikinisha aho gushyira imbere gukora imibonano mpuzabitsina agamije kwirinda SIDA.

Musonera atunzwe n’akazi ko kurinda ibisheke hafi y’uruzi rwa Nyabarongo .

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, uyu musore yemeje ko kuva yavuka atari yakora imibonano mpuzabitsina na rimwe ndetse ko nyuma y’aho agiriye imyaka 17 yahisemo kwikinisha aho kugira ngo yishore mu busambanyi bushobora no gutuma yandura agakoko ka SIDA.

Musonera asobanura ko kuba adakora imibonano mpuzabitsina atari uko yabuze umukunzi cyangwa se umukobwa wamwemerera ko bayikorana kuko adashobora kubura n’amafaranga yahonga indaya.

Yagize ati “ Nyuma y’aho numva buri muntu wese avuga ububi bw’agakoko gatera SIDA narayitinye cyane ku buryo nihitiyemo kujya nikinisha nkarangiza ibyanjye aho kwiruka mu bakobwa kuko ngo iyo umuntu abirutsemo akuramo iyo ndwara”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo yahisemo kujya yikinisha aho gusambana yumva bavuga ko hari ingaruka bitera cyane cyane mu mutwe ariko ko yahisemo kuzahura n’izo ngaruka aho kurwara SIDA.

Yagize ati “ Mu myaka itatu maze nikinisha sindigera ndwara indwara n’imwe kubera ko njya mbikora kandi mbikora nka gatatu mu cyumweru ariko nkeka ko iyo aba ariko naryamanaga n’abakobwa ni’yo mba nkoresha agakingirizo nta nshuro wenda n’imwe nari kubura kutagakoresha cyangwa se ngo gacike”.

Ateganya gukora imibonano mpuzabitsina amaze gushinga urugo.

Ati “ Nsigaje imyaka nk’ibiri nshinge urwanjye mbone kujya mbikorana n’uwo nizeye aho gusambana na buri wese kandi isomo narikuye kuri bamwe muri bagenzi banjye bapfuye bakiri bato kubera gukunda kwishora mu busambanyi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages