Byabereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 14 Kamena 2026. Hakizumwami yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera.
Saa Tanu n’igice ni bwo uyu mugabo yabonetse mu mugezi wa Musogoro, ahantu hihishe hagati y’imisozi n’intoki.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko yari yavuye mu rugo afite igikapu kirimo igitenge, inkweto, isafuriya n’ikibiriti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko uyu mugabo yarohamye bayamenye tariki 13 Kamena Saa Kumi z’umugoroba, bajyayo kumushakisha barara batamubonye bakomeza bukeye bwaho ari na bwo yabonetse.
Ati “Ntabwo yari azi ko ari harehare, ni ahantu mu isumo ngo bajyaga bahasengera ariko ubu haracukutse. Yagiyemo asanga harabaye harehare ahita aheramo. Abamubonye ni abantu bari bari kuhasengera. Ni ahantu hihishe cyane hagati y’imisozi ibiri mu ntoki”.
Habimana yasabye abaturage kwirinda gusengera ahantu hatemewe, abagira inama yo kujya basengera mu nsengero zemewe n’amategeko, zujuje ibisabwa.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!