00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Inka yagabiwe yapfuye amarabira ihaka hakekwa amarozi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 March 2015 saa 07:06
Yasuwe :

Umugore wabagabiwe inka muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” avuga ko yyahise ipfa amarabira kandi ihaka, yayibaga akayivanamo ibintu bitandukanye byemeza ko ari abanzi be bayiroze.

Mukabose Emeritha utuye mu Kagari ka Ruragwe mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, avuga ko yagabiwe Inka nk’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye ariko mu gihe yari yiteguye ko igiye kororoka ikamukenura, igapfa amarabira.

Mukabose Emeritha arasaba inshumbusho

Mukabose avuga ko acyeka ko hari abamugiriye ishyari bakamurogera inka.

Yagize ati "Ku wa gatandatu mu gitondo nibwo inka yanjye yapfuye amarabira kandi ihaka. Veterineri wimenyereza umwuga witwa Mashyaka yaraje arayisuzuma arangije atanga uburenganzira ngo bayibage.”

Yongeyeho ati” Bamaze kuyibaga mu nda yayo bakuyemo igipfunyika cy’ibintu bitandukanye , inzara, imisatsi izingazinze, amasashe n’ibindi bitandukanye ntabasha kugusobanurira. Ndacyeka ko ari abanyeshyari bandogeye inka.”

Mukabose mu gahinda kenshi ababazwa n’uko veterineri amaze kwemeza ko inka yabagwa, bamwe mu baguze inyama banze kumwishyura.

Ati “ Inka barayibaze abantu baraza batwara inyama, bamwe barishyura abandi banga kwishyura. Mu nka yose nakuyemo ibihumbi mirongo itatu gusa. (30.000 frws)”

Ibintu Mukabose avuga ko byavuye mu nda y'inka ye

Akomeza avuga ko muri ako kagari hamaze gupfa inka 6 muri ubwo buryo, hakaba hacyekwa amarozi. Mukabose yifuza ko ubuyobozi bwamushumbusha kuko yifuza korora akabasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Ngendabizi Gideon, yatangarije IGIHE ko icyo kibazo atakimenyeshejwe, ariko ko agiye kugikurikirana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages