Abacuruza ubuconco, imyaka n’ibindi mu isoko riherereye ahitwa Gasogororo mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko kuba ridasakaye bibagiraho ingaruka, kuko iyo izuba rivuye ribica, imvura yagwa bwo bikaba akarusho kuko iyo bagiye kugama mu ngo z’abaturage bishyura amafaranga.
Umwe mu bacuruzi yabwiye TV1 yagize ati “Iyo imvura iguye tukajya kugama mu ngo z’abaturage ziri hano hafi batwishyuza guhera ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n’ibicuruzwa ufite uko bingana. Twasabaga ko ubuyobozi bwatwubakira isoko kuko iyo izuba rivuye ritumena agahanga, imvura yagwa nayo ikatunyagira.”
Undi mucuruzi ati “Ikindi kitubangamiye ni uko iyo imvura ihise hahinduka isayo, ibyondo bikaba byinshi ku buryo kongera kuhashyira ibicuruzwa biba bitagishobotse, tukifuza ko bibaye byiza iri soko ryasakarwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange yavuze ko iri soko rizubakwa neza.
Yagize ati “Hari gahunda yo gutunganya no kubaka aho iri soko ryimuriwe kugira ngo abarirema bakorere ahantu hameze neza.”





Ibitekerezo 0