00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abageni bakoze ubukwe bwabatwaye amafaranga 828

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2017 saa 05:17
Yasuwe :

Umusore n’inkumi bo muri Kenya bari bamaze igihe bategura ubukwe ariko bakananirwa bitewe no kubura amafaranga ahagije yo kubukora, bashimwe na benshi nyuma yo gukora ubukwe bwatangaje benshi bwatwaye idorali rimwe rya Amerika, arenga gato amanyarwanda 800.

Abo bageni bakoze ubukwe biyambariye imyenda yabo isanzwe nk’ikoboyi n’umupira ndetse n’inkweto za siporo.

Wilson w’imyaka 27 na Ann w’imyaka 24, bahisemo gukora ubukwe buciriritse nyuma y’uko babusubitse inshuro ebyiri umwaka ushize, bitewe n’uko bari bananiwe kubona amadorali ya Amerika 300 yari akenewe.

Abo bageni batanze idorali rimwe rya Amerika ryo kugura impeta bambaye, mu gihe bimwe mu bindi byakenewe babifashijwemo n’urusengero rwabo.

Abantu banyuranye bifashishije internet, bashimye igikorwa cy’abo bageni bashimangira ko ubukwe buhenze. Icyo gikorwa kandi gishobora kuba gisigiye benshi mu banya-Kenya isomo.

Aba bageni nabo batunguwe n’amagambo ashimishije yavuzwe n’abantu batandukanye ku bukwe bwabo ndetse bagira inama abandi gutera ikirenge mu cyabo.

Abo bageni bari bamaze imyaka itatu bakundana, bagerageje kwifashisha inshuti n’abavandimwe ngo bakusanye amafaranga yari akenewe ngo ubwo bukwe butahe ariko birananirana, ari nabwo bahitagamo gukora ubuciriritse bujyanye n’ubushobozi bwabo.

Aganira na BBC, Wilson yatangaje ko mukuru we yamusabye kubana n’umukunzi we badakoze ubukwe, gusa ngo ibyo yarabyanze bitewe n’uko uwo mukobwa yifuzaga gusezerana.

Ann nawe yagize ati “Nk’abakirisitu, twifuzaga gukora ubukwe no kubana mu cyubahiro mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo.”

Ubukwe bw’aba bageni bwabereye i Nairobi butabarizwamo bimwe mu byangombwa bikunda kugaragara mu bukwe nk’umutsima w’ubukwe (gateau), indabo cyangwa n’indi mitako.

Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko hari amakompanyi n’abantu ku giti cyabo bageneye inkunga aba bageni nyuma yo kwishimira igikorwa bakoze.

Abo bageni kandi bagiye kujya mu kiruhuko kizwi nka ‘Honeymoon’ nyuma y’uko kimwe mu bigo bikora ibijyanye n’ingendo cyabemereye ikiruhuko cy’iminsi itanu.

Wilson na Ann bakoze ubukwe bw'amafaranga 828 y'amanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages