Musenyeri Hieronymous Emuusugut Joya yatangaje ko ibi bihano bigamije kwimakaza imyitwarire myiza mu bapadiri.
Ubwo yari muri Paruwasi Mutagatifu Petero na Pawulo muri Diyosezi ya Joya, yavuze ko kuva mu myaka ine ahageze yasanze hari imyitwarire mibi n’ubukungu bugeze habi.
Yavuze ko ibihano byafashwe bishingiye ku mategeko ya Kiliziya Gatolika agamije kurinda ubudahemuka bw’abasaseridoti no gucunga neza umutungo wa paruwasi.
Nyuma y’ibi bihano Musenyeri Joya yashyizeho amabwiriza abapadiri bose bo muri Diyosezi ye bagomba kubahiriza arimo kuba buri munsi bari muri paruwasi zabo mbere ya saa Moya z’ijoro kugira ngo bitabire isengesho.
Nta mulayiki wemerewe kurara mu rugo rw’Abapadiri cyangwa Abihayimana bidatangiwe uruhushya na musenyeri, nta mupadiri wemerewe kurara hanze y’urugo rwe atasabye uruhushya musenyeri.
Ikindi babujijwe ni ukujya kunywa inzoga mu kabari, kuzinywera muri paruwasi zabo cyangwa aho baba, cyangwa kujya mu mihango ya liturujiya banyweye ibisindisha.
Mu bisanzwe Kiliziya Gatolika ntibuza kunywa inzoga nubwo ibuza abayoboke bayo ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro y’icyaha. Hari abageze mu ngo z’abapadiri bemeza ko haba hari ibinyobwa byinshi birimo ibisembuye n’ibidasembuye, ndetse bamwe badatinya kujya gusoma Misa bamaze kumanuza ivumbi agasembuye.
Aba bapadiri kandi babujijwe gukora ubucuruzi cyangwa kuyobora ikigo cy’ubucuruzi keretse icya paruwasi, ndetse ntibemerewe kugura imitungo mu mazina ya benewabo hatagaragajwe inkomoko y’umutungo.
Abapadiri bo muri iyi paruwasi kandi ntibemerewe kurarana cyangwa kugirana ubucuti bwihariye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!