Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Kenya ku wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2019.
Abarimu bari mu itsinda rigari ry’abakorera rubanda bagomba kuba bamaze kugaragaza ibyo batunze bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019.
BBC ivuga ko iki cyemezo kije mu rwego rwo kugenzura niba nta ruswa cyangwa kunyereza imitungo byagiye bigaragara mu mikorere y’inzego zose bireba.
Mu Ugushyingo 2019, Komisiyo y’Abakozi muri Kenya yatangaje ko abakozi ba Leta bagera ku 842,900 barimo aba guverinoma n’ibindi bigo bya leta bagomba kugaragaza ibyo binjije, ingano y’amafaranga babikije, imitungo batunze irimo ubutaka, inyubako n’imodoka.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yashimye iby’iri genzura avuga ko rizafasha mu guhashya ruswa.
Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ku Isi, Transparency International, yo mu 2018 yagaragaje ko Kenya iri ku mwanya wa 144 mu bihugu 175 birangwamo ruswa nke.



















TANGA IGITEKEREZO