Muchunu Maina yabwiraga uyu mukobwa ko namuha ibyo amusaba azasiba amafoto ye yose afite muri telefone yambaye ubusa, ubundi ‘agakora ubukwe mu mahoro’.
Polisi yo muri icyo gihugu ivuga ko Maina yasabye amafaranga uyu mukobwa binyuze mu butumwa yamwoherereje bugira buti "urashaka kuba umugore udafite ikibazo na kimwe? Ongeraho miliyoni 15 z’amashilingi, ndashaka miliyoni Sh35, kugira ngo ube umugore we, umugore udafite icyo yikanga na kimwe."
Ayo mafaranga yasabwaga agera kuri miliyoni 312 Frw.
Maina n’uwo mukobwa bakundanye ngo igihe kirekire, ariko baza gutandukana umwaka wa 2018 ugeze hagati, nabwo biturutse ku kumukangisha ayo mafoto yambaye ubusa, bivugwa ko yayamufashe yasinziririye, aryamye mu buriri bwe.
Mu rwego rwo kwereka uyu mukobwa ko akomeye ku mugambi we, Maina ngo yagiye amwoherereza amwe muri ayo mafoto yashakaga gushyira hanze.
Ubwo uyu mugabo yagezwaga mu rukiko, yahakanye ibi byaha aregwa, maze umucamanza wo mu rukiko rwa Kibera, Derrick Kuto. afata umwanzuro wo kumurekura atanze ingwate y’ibihumbi 500 by'ama-shilling, akazakurikiranwa ari hanze.





Ibitekerezo 0