00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Habonetse umubaji ufatira ikiruhuko mu isanduku y’abapfuye

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 7 November 2013 saa 03:40
Yasuwe :

Umubaji Joseph Mutuma bakunze kwita Cameroon wo mu gace ka Meru muri Kenya atangaza ko yishimira gufata ikiruhuko gito mu isanduku y’abapfuye kandi ntacyo bimutwaye.
Mutuma yabwiye ikinyamakuru Standard Digital ati “Bitera benshi ubwoba iyo bambonye nduhukiye mu isanduku ariko kuri jye biranshimisha. Nta tandukaniro riri hagati y’isanduku n’uburiri kuko byose bikozwe mu biti n’ubwo bitandukanye mu miterere.
Akomeza ati “Sintinya urupfu kuko iyo upfuye biba birangiye. Ibitera abantu (…)

Umubaji Joseph Mutuma bakunze kwita Cameroon wo mu gace ka Meru muri Kenya atangaza ko yishimira gufata ikiruhuko gito mu isanduku y’abapfuye kandi ntacyo bimutwaye.

Mutuma yabwiye ikinyamakuru Standard Digital ati “Bitera benshi ubwoba iyo bambonye nduhukiye mu isanduku ariko kuri jye biranshimisha. Nta tandukaniro riri hagati y’isanduku n’uburiri kuko byose bikozwe mu biti n’ubwo bitandukanye mu miterere.

Akomeza ati “Sintinya urupfu kuko iyo upfuye biba birangiye. Ibitera abantu ubwoba byerekeranye n’urupfu birimo isanduku, imirambo n’uburuhukiro bw’abapfuye jye ntibinshisha.”

Abajijwe impamvu asinzira ku manywa bigatuma arukira mu isanduku, yasubije ko akora akazi kanini mu ijoro kandi ahagaze kandi akabyuka kare mu gitondo. Avomera imirima ye saa sita z’ijoro ndetse akaba agomba no gukama inka ze mu gitondo saa kumi n’imwe.

Mutuma ati “Mpitamo gufata agatotsi mu isanduku ngahunda urusaku rwo ku manywa n’abahita.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko atizera ubuzima bwa nyuma y’urupfu ahubwo yizera ubuzima bw’abariho gusa. Avuga ko yifuza ko napfa umurambo uzagaburirwa ingurube n’ubwo amategeko atabimwemerera. Yasabye ko ibice by’umubiri we byazahabwa abantu babikeneye.

Yagize ati “Nibishoboka ibice by’umubiri wanjye bizahabwe abahanga muri siyansi no mu bushakashatsi, nibitaba ibyo bazampambe mu isanduku ikoze mu bikarito itari iy’ibiti bahora bangiza.”

Nyuma yo gukata agatotsi mu isanduku, Mutuma ajya kurya akarenzaho ibyatsi byo mu bwoko bwa miraa avuga ko bimugwa neza dore ko ngo yatangiye kubihekenya mu 1984 kandi ntacyo byari byamutwara dore ko benshi babitinya.

Joseph Mutuma akunda gufata ikiruhuko mu isanduku y’abapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages