BBC yanditse ko ibyo bimonyo biri gushakwa biboneka cyane mu Burasirazuba bwa Afurika, cyane cyane mu gace ka Gilgil mu kibaya cya Rift Valley muri Kenya.
By’umwihariko muri iki gihe cy’imvura, ibimonyo byinshi bisohoka mu ndiri zabyo mu gihe cyo gushaka uko byororoka, ari na bwo abacuruzi babishaka bahita babifata.
Ababikeneye bashakisha ibimonyo by’ingore kuko ari byo bifite ubushobozi bwo gutanga icyororo cy’ubundi bwoko bushya bw’ibimonyo bushobora kumara imyaka myinshi.
Ibyo bituma bikundwa cyane n’abantu bakunda kororera ibimonyo mu dusanduku twabugenewe twitwa “formicarium” ari yo mpamvu byabaye imari ishushye.
Umwe mu bantu wigeze kuba umuhuza w’abaguzi n’ababishaka muri Kenya utatangajwe amazina, yavuze ko atari azi ko ibyo yakoraga bitemewe n’amategeko.
Ati “Mu ntangiriro sinari nzi ko bitemewe n’amategeko. Inshuti yanjye yambwiye ko hari abanyamahanga bari gutanga amafaranga menshi ku bimonyo binini bitukura biboneka hano iwacu.”
Uyu mugabo yavuze ko abo baguzi b’abanyamahanga batigeze bajya mu mirima kubihiga ahubwo bategerezaga ko abaturage babazanira bakabishyura.
Ati “Abo banyamahanga ntibajyaga mu mirima ahubwo twabibazaniraga tubipfunyitse mu ducupa duto twihariye bari baduhaye.”
Mu mwaka ushize, inzego zishinzwe kubungabunga ibinyabuzima muri Kenya zataye muri yombi abantu batandukanye bari bafite ibimonyo birenga 5.000 bipfunyitse mu macupa mato, bashaka kubijyana ku masoko yo mu Burayi no muri Aziya.
Umushakashatsi w’ibinyabuzima, Dino Martins, yavuze ko ubucuruzi nk’ubu bushobora kugira ingaruka zikomeye ku bidukikije kuko ibimonyo bifasha mu gukwirakwiza imbuto z’ibimera no gutuma ubutaka bumera neza.
Yongeyeho ko kuba ibimonyo biri kugurishwa ari iby’ingore ari ikindi kibazo kuko bishobora gutuma ubwo bwoko bwabyo bushiraho burundu.
Abashinzwe kubungabunga ibinyabuzima muri Kenya bavuga ko hakenewe kongerwa ingamba zo gukurikirana ubucuruzi bw’udukoko butemewe ku mipaka no ku bibuga by’indege kugira ngo burandurwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umushinwa witwa Zhang Kequn yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Nairobi muri Kenya ku wa 11 Werurwe 2026 agerageza kujyana mu Bushinwa ibimonyo 2.248 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo bitaramenyekana neza icyo abashaka ibyo bimonyo byo muri Kenya babimaza, urubuga National Geographic rugaragaza ko muri Aziya n’i Burayi ibimonyo bikoreshwa mu buryo bwo kwishimisha, aho bishyirwa mu dusanduku twabugenewe tubonerana bigahabwa ibyo bikeneye bigakomeza imibereho isanzwe yabyo.
Imibereho yabyo irimo kubaka ibisa n’udusozi mu bitaka ni yo abantu barebera muri twa dusanduku ikabashimisha, ahanini bitewe n’uko biba bibikora mu bufatanye hagati y’ibigize umuryango runaka mu buryo bufite ihuriro n’imibereho y’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!