00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya:Umugabo winaganitse ku ndege ya Raila Odinga ikamugurukana yibajijweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 January 2017 saa 09:52
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 28 winaganitse ku ndege ya Raila Odinga ikamugurukana ubwo yari mu gace ka Meru kuri uyu wa Kane yatawe muri yombi.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Julius Mwithalie wahimbwe ‘James Bond’ yahengereye indege ya Raila Odinga igiye guhaguruka maze ayinagaho, habe no gutinya gupfa mu gihe yaba ahanutse.

Icyo gihe Odinga yari muri aka gace mu rwego rwo gukangurira abahatuye kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Kanama uyu mwaka.

Mwithalie ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’ukwicuza ubwo yagezwaga kuri polisi yo mu gace ka Maua, aho yanemereye itangazamakuru ko yari yabiteguye abyitondeye.

Yavuze ko ari umufana w’akadasohoka wa Raila Odinga umusengera ngo azatsinde amatora ya Perezida ataeganyijwe muri Kanama kandi ko yari amukurikiye ashaka kumusaba akazi kuko nta yindi mibereho yari afite.

Ubwo yari ageze mu kirere yagaragaye asezera abaturage bari bamurangamiye bibaza ibye.

Mwithalie yagize ikibazo cy’umuyaga mwinshi wamukubise yishyiramo akanyabugabo ko ufata arakomeza, gusa yari atangiye kugira ubwoba ko ari bupfe iyo abari mu ndege batamubona ngo bahagarage ku kigo cy’ishuri cy’ahitwa Athimba aho yururukirijwe, amaze kugenda ibirometero 15 uvuye aho yari aturutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages