Uwo mugabo kandi yaciwe amande y’amadolari 185 nk’uburangare bwo gutiza imodoka itabikwiriye.
Ayub Kinyanjui yatawe muri yombi kuwa Mbere nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y’umwana we w’imyaka irindwi atwaye imodoka hafi y’iduka mu gace ka Muranga gaherereye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.
Ayo mashusho yavuzweho cyane, bamwe bamagana icyo gikorwa bavuga ko bishobora guteza impanuka.
Mu rukiko rwa Muranga kuri uyu wa Kabiri, uwo mugabo yemeye ibyaha byo kwemerera umwana we gutwara imodoka kandi amategeko atabimwemerera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!