Uyu mugabo wakoresheje agakingiro kitwa ‘Zoom Condoms’, avuga ko nyuma y’uko kamucikiyeho yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nawe akayanduza umugore bigatuma batandukana.
Yabwiye urukiko ko ubwo yaguraga aka gakingirizo yari aziko biri bushimishije umugore bari bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina bitewe n’impumuro yako nziza, ndetse bikanamurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati “Ubwo nari ndi gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore, ako gakingirizo karacitse ibintu nabonye igikorwa kirangiye. Icyo gihe sinabyitayeho ndetse nyuma y’iminsi itatu nkorana imibonano mpuzabitsina n’umugore wanjye.”
Nk’uko ikinyamakuru The Star yabyanditse, uyu mugabo ufite ubwoba ko ashobora kuba yaranduye agakoko gatera Sida, yavuze ko BETA Healthcare, KeBS n’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, KRA, byemera ko udukingirizo twa Zoom twinjira mu gihugu kandi tutujuje ubuziranenge.
Ahamya ko hari izindi nshuti ze zamubwiye ko nazo zagiye zicikirwaho n’udukingirizo twa Zoom.
Mu Ukwakira 2014 nibwo uyu mugabo yahuye n’ibi bibazo ndetse nyuma y’uko umugore we amutaye, ngo akaba yaratangiye kwiyahuza inzoga bimuviramo kwirukanwa mu kazi.


















TANGA IGITEKEREZO