Umwana wa gatatu na we aba yarahiriyemo ni uko yabashije gusimbuka inzu anyuze mu idirishya.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Vuyanzi n’umugabo we bari baherutse kuganirizwa na Polisi yo mu gace batuyemo ndetse bakemeranya kwiyunga.
Nyuma yo kugaruka mu rugo, umugabo yanze kureka ingeso ye y’ubusambanyi, bituma umugore afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima n’abana be.
Birakekwa ko inzu yatwikishijwe lisansi uwo mugore yari yaguze akayihishamo. Byabaye umugabo we adahari gusa yari yasize batonganye.
Vuyanzi n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana batatu, umwe w’imyaka 11, uw’imyaka ine n’undi w’imyaka ibiri.
Umwana wabashije kurokoka iyo nkongi ni umuhungu mukuru wasimbutse anyuze mu idirishya.
Abaturanyi bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yarabanje guha abana be ibinini bisinziriza mbere yo gutwika inzu, kuko umwana mukuru yakangukiye hejuru ubwo inzu yashyaga, abasha kurokoka.
Abaturanyi bagerageje kuzimya umuriro ariko ku bw’amahirwe make basanga abana babiri na nyina bamaze gushiramo umwuka.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!