Iyi minisiteri yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko hari amakuru y’ibanga yinjiriwe n’abantu batabyemerewe cyangwa ko hari amakuru yatakaye.
Ikibazo cyagaragajwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe Ikoranabuhanga (ICT Authority), cyahise gitangiza uburyo bwo gukumira ibitero by’ikoranabuhanga. Mu rwego rwo kugenzura iki kibazo no gucukumbura birambuye, urubuga rwa Perezida rwabaye uruhagaritswe by’agateganyo.
Minisiteri yavuze ko ingamba zo gukumira ingaruka z’iki kibazo zamaze gushyirwa mu bikorwa ndetse ko imirimo yo gusubizaho urubuga ikomeje.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, William Kabogo Gitau, yavuze ko nta kimenyetso gihari cy’uko amakuru y’ibanga yibwe, yoherejwe ahandi cyangwa ko hari amakuru yabuze.
Yongeyeho ko uburyo bwa Leta bukoresha ikoranabuhanga n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga bikomeje gukora neza kandi bifite umutekano.
Reuters yanditse ko ICT Authority iri gukorana n’izindi nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ikoranabuhanga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rigaragaza ahaturutse iki kibazo.
Ibibazo by’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku Isi. Bibarwa ko buri masegonda 39 habaho igitero cy’ikoranabuhanga ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!