Christopher Wambua yavuze ko amategeko ya Kenya atemera umuryango wa LGBTQ n’imibanire y’abawugize yongeraho ko iki gihugu cyasinye amasezerano n’ibigo bitandukanye byerekana filime abibuza kwerekana izifite amashusho afite aho ahuriye n’uyu muryango utavugwaho rumwe muri Afurika.
Ati “Amategeko y’igihigu ntabwo yemera ibintu byose bifite aho bihuriye na LGBTQ+ ndetse n’imibanire yabo , turimo kureba andi mategeko yagenga ibi bintu byose.”
Mu minsi ishize tariki ya 23 Nzeri, ubwo Christopher Wambua yari mu kiganiro na Radiyo ya Spice FM, yavuze ko mu myaka ishize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo yabujije filime nyinshi zakorewe muri Kenya zifite amashusho agaragaramo abaryamana bahuje ibitsina.
Uyu muyobozi avuga ko ikimuraje inshinga ari uguhagarika izi filime ndetse no gushyiraho ibihano biremereye ku bantu bazayarengaho bakerekana cyangwa bagakora aya mashusho.
Uyu muyobozi yaboneyeho gutangaza ko filime yitwa ’I am Samuel’ ifite iminota 45 iri mu zahagaritswe kwerekanwa muri Kenya.
Christopher Wambua yabajijwe niba bazahagarika imbuga zo kuri murandasi zizerekana filime avugako ubu bari mubiganiro n’urubuga rw’Abanyamerika rwa Netflix basaba ko filime z’irimo ubutunganyi zitagurishwa muri Kenya.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi gufata iya mbere muri iyi gahunda bakarinda abana babo ibintu byose bifite aho bihurira n’ubutinganyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!