Mu Rwanda naho hari byinshi byigeze kwinjira mu mibereho y’abantu ariko uko bwije n’uko bucyeye bikagenda bikendera kugeza ubwo usanga abari mu cyiciro runaka cy’imyaka babyumva nk’umugani ndetse bakagira n’amatsiko menshi yo kubona agashusho k’uko byari bimeze.
Ntawakwibagirwa indirimbo zasabwe kuri Radiyo Rwanda, gutereta abasore bandika utubarwa dutangiwe na ‘Ku nshuti yanjye nkumbuye, rambura amaboko duhoberane duhuze imisaya imisambi ihige...’ n’ibindi byinshi cyane byabaye amateka.
Ni byinshi byari byarabaye akamenyero mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse hari n’abumvaga ko ubuzima bwabiha mu gihe baba batabifite ariko ubu byaribagiranye. IGIHE yakoze mu gaseke ibagezaho bimwe muri byo ushobora gusanga ababyiruka muri iki gihe batazi.
Isaha yo kuzamura no kururutsa ibendera ntawanyeganyegaga
Mbere y’uko akazi gatangira na nyuma yo kurangira, ku biro bya Komini uwitwaga Burigadiye cyangwa umupolisi wa Komini, bazamuraga cyangwa bakururutsa ibendera ry’igihugu.
Muricyo gihe buri wese wabaga acaracara hafi y’ahari kuzamurwa cyangwa kururutswa ibendera yahagararaga ubutanyeganyega, abagabo bakavanamo ingofero n’abagore ibitambaro bikaba uko, utabyubahirije akaba yabizira. Iki gikorwa cyatangizwaga n’ifirimbi. Cyaraziraga kandi ko ibendera rinyagirwa.
Nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ibohoye igihugu, uyu mugenzo wagiye ugabanya ubukana ndetse uza no gukurwaho, icyasaga no gukangaranya abantu mu bihe nk’ibyo kivaho.
Abasoma agatama ntibazibagirwa ibihe bya ‘Megahertz’
Ubusanzwe Megahertz ni igipimo cyifashishwa mu gupima amajwi cyangwa mu kugena imirongo radio runaka ivugiraho.
Gusa cyaje guhuzwa n’ibihe bitewe n’uko Radio Rwanda yari rukumbi mu gihugu hose, yafungaga saa tanu, icyo gihe igahita ishyiraho integuza binyuze mu kuvuga imirongo ivugiraho na Megahertz bijyana, abatinze mu kabari bakamenya ko igicuku cyanishye.
Icyo gihe ukumva ukumva ngo ‘Iyi Radiyo mwumva ni iya Repubulika y’u Rwanda.., ivugira kandi kuri FM kuri Megaheritz..." yabaga ari isaha ikanganye ku muntu utaragera mu rugo.
Rimwe na rimwe abagabo babaga bicaranye bari gufata ako ’Munsi y’Igitanda’, kubera ko ibiganiro n’inzoga byabaga byaryoshye, bakibagirwa gutaha, bamwe bakambaza abakuru bagira bati ’Madamu ndamukizwa n’iki ko Megaheritz imvugiyeho’.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ntihaburaga abo ziryohera Megaheritz ya mbere ( iyo ya saa tanu z’ijoro ) bakayirengagiza mpaka iya kabiri yo mu ruturuturu ibavugiyeho, ni ukuvuga Radiyo Rwanda yari yabafungiyeho ikabafunguriraho bakiri mu gasozi.
‘Permis de résidence’, icyangombwa cyo kuba cyangwa gutura i Kigali
Uruhushya rwo kuba no gutura mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu byakoze benshi kuko uvuye muri za Perefegitura atashoboraga kwinjira mu mujyi adafite iki cyangombwa.
Ku batumva uburemere bw’iki cyangombwa, babyumvishwa n’uko uwabaga atuye Kagugu iyo za Utexirwa, Ndera na Gikomero, kubera ko habarurwaga muri Perefegitura ya Kigali Ngali, bagombaga gukorera i Kigali no kuhatura ari uko bafite ibyangombwa birimo nicyo cyo gutura.
Uretse mu mujyi no muri Perefegitura uwashakaga kuva muri Komini imwe ajya mu yindi yasabwaga urwandiko rw’inzira (Laissez-Passer) rumwemerera kwinjira muri iyo Komini, mu gihe uyu munsi umuntu atura aho ashatse mu gihugu, ndetse uru rujya n’uruza ruri hafi gufata umugabane wa Afurika uko wakabaye.
’Boom’ na ’Concours de dance’ mu biruhuko
’Boom’ ndetse na ’Concours de dance’, ni ibirori bitazibagirana mu mitwe y’abize mu mashuri yisumbuye kugeza mu myaka ya za 2000 kuzamura ho gato.
Amatsinda y’Abanyeshuri yishyiraga hamwe, agashaka ibyo bitaga kaseti (Cassette) bagashyiraho imiziki yabaga ibyinitse ku rwego rwo hejuru, maze bakarekura ibyo bitaga imidundo, bagakaraga imibyimba kakahava.
Bwari uburyo bwo kwishimisha no gutuma bamwe bamenyana, aho ababaga bari mu mwaka wa mbere batozwaga na bakuru babo uko ubuzima bwo kwiga ari uburyohe.
Wari umwanya wo gutangiza icyo benshi bitaga ’Urukundo rw’abize’, cyane ko kwiga amashuri yisumbuye ubwabyo byari ishema ku wiga, ku muryango ndetse no ku musozi akomokaho.
Kuri ubu, mu minsi ya none, ntawamenya icyasimbujwe ibi byose, ariko aho ibintu bigeze ubanza uwategura Boom yahasiga ibaba, cyane ko ibitaramo atari iby’ibura, kandi aho guhurira no kuryohereza ibiruhuko habaye henshi n’uburyo bikorwamo burahinduka.
Amatangazo yamamaza ibitaramo yasoneraga abana, abasirikare n’abanyeshuri
Mu bihe byo gutegura ibitaramo n’imikino itandukanye, hari uburyo abateguraga ibyo byose batunganyaga amatangazo yamamaza, bagacengezamo ijambo ryavugaga ngo ’Ibiciro n’ibi n’ibi ku basanzwe, na aya n’aya ku basirikare n’abanyeshuri".
Wasangaga niba abasanzwe bishyuye 1000 Frw, abasirikare n’abanyeshuri ari 500 Frw cyangwa ubuntu.
Nubwo ntawuzi irengero ry’imvugo nk’izi, hari abakeka ko ku ikubitiro byaba byaraciwe n’Ingabo z’igihugu, zitumvaga ukuntu umuntu ukorera Leta cyangwa n’undi wese uhembwa kandi wiyubaha yagabanyirizwa ibiciro ku myidagaduro, kandi afite kuba yabyiyishyurira.
Indirimbo zasabwe, utubaruwa mu iposita na Publi-phone
Buri kuwa Kabiri, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru Saa Munani, wasangaga buri rugo bashishikajwe no kumva indirimbo zasabwe, ku buryo byari byarabaye umuco ko iyo saha nta kindi cyakorwa mu rugo. Byari byarageze aho inama zihuza abayobozi n’abaturage kuri iriya minsi zimurirwa amasaha.
Abanyamakuru nka Jeanne Gentille bakoreraga Radiyo Rwanda, baramamaye cyane kubera indirimbo zasabwe.
Ikindi cyatumaga abantu bashigukira iyi gahunda, ni uko byari ibihe urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwari rurangiye, buri wese wabaga afite amafaranga yifuza gutashya abantu be no kubamenyesha ko akiriho.
Byatangiye ikarita imwe yo gusaba indirimbo ari 90 Frw, kugeza n’aho yigeze kugura amafaranga 600 Frw.
Indirimbo nka ’Niki watanze’ zarasabwe, ’Nagiye urugamba rushyushye’, zaracuranzwe za ’Sur la Terre’ ya Minani Rwema, ’Nairobi Night’ yamaraga iminota 16 n’izindi. Uwabaga adafite Radiyo yo kuzumviraho saa munani kugeza saa cyenda, yajyaga kuzivumba.
Ntawava kuri iyi ngingo atavuze uko byabaga ari umunezero utavugwa, kumva umuturanyi akubwiye ngo abonye ibaruwa yanditseho izina ryawe kuri Paruwasi, iriho n’akarango bitaga ’Timbre’.
Aho ikoranabuhanga nka ’Email’, Whatsapp, Facebook na Telefoni ngendanwa biziye, bene utu tubaruwa twarayoyotse, tugenda nka nyomberi, ariko abadukoresheje ntibazatwibagirwa mu mitima yabo.
Telefoni bitaga ’Publi-phone’ nazo ziri mu byagacishijeho, zagiraga akuma kabara iminota kirukanka nk’akatumweho, nazo ntizizibagirana. Bwari ubucuruzi budasanzwe, aho muri za Kiosque zitandukanye ku mihanda, hari n’izashyirwagamo ikarita ugahamagara bitewe n’ayufitemo.
Muri icyo gihe, umuntu yashoboraga kuva ikantarange akajya gushaka telefoni mu birometero bisaga 10. Umuntu byamusabaga kuvuga avunagura, kuko bitabaye ibyo amafaranga yashoboraga kugushiriraho. Akenshi yabaga ari amafaranga 30 y’u Rwanda ku munota, ariko wabaga wihuta kurusha impongo.
‘Dactylographie’, imashini bandikagaho bahondagura zikagira urusaku ruryoheye amatwi
Izi mashini ziri mu zogeye hose mu bihe bya kera, kandi yamenywaga n’umugabo ugasiba undi. Zakoreshwaga cyane n’abanditsi b’inkiko, abakarani ba Komini, n’ahandi mu nzego z’ubutegetsi n’amadini akomeye nka Kiliziya Gatolika.
Ni imashini n’ubu ushobora gusanga hamwe na hamwe, ariko zitakiri nyinshi kubera za mudasobwa zazikuye ku isoko.
Imyambarire yaciye ibintu...
Imyambarire yo hambere hari iyaciye ibintu benshi mu babyirutse hambere batazibagirwa, ipantaro ya ‘Ntumenerifu’ yarakundwakajwe bidasubirwaho, wasangaga uzi kurimba neza yakubisemo imwe igenda ikubura umuhanda maze aho aciye hose bakamutangarira.
Mu yindi myambarire yabiciye harimo Amaderave, imbati , Labiyonda , tarambura , Belimuda , Pacanga, Kereyo na Shimboke. Ntitwakwibagirwa ‘ruturusu’…
Ibyo kurimba, iyo byageraga mu basore wasangaga bimeze nk’ihiganwa, uwabaga azi kwambara ipantaro akayizamura akayikenyerera mu gituza ni we inkumi zahangaga ijisho cyane, bikaba akarusho iyo uwo musore yabaga yatsindagiye mu mifuka y’inyuma ikofi nini cyane, hari n’abashyiragamo urubaho runini rukase neza.
Yaberwaga cyane iyo umusore yabaga yashyizeho inyogosho ya penke ihagaze cyane bitaba ibyo akaba yarateretse umusatsi mwinshi maze akawusokoza koko. Abakobwa na bo wasangaga bafite ibyabo mu myambarire bakanagira inyogosho z’agatangaza.
Hari imyambarire yakanyujijeho cyane mu bihe byahise, iyo umugabo yabaga ataguriye umugore umwambaro wa Nylon Telegari na Diyoreni ntiyagiraga ijambo mu ruhando rw’abandi bagabo.
Diyoreni yabaga ari imyenda ikomeye abagore bakenyeraga, naho Nylon Telegari zikaba utwitero tubonerana barenzagaho, rimwe na rimwe umubyeyi yatamiriza urugori nko mu bihe by’ibirori ukabona arashashagirana.
Ku bagabo kandi nabo cyane cyane abakiri abasore bakwikiraga udupantalo tubafunganya, ariko hasi hashwabaraye, iyi myambarire bayitaga ntumenere ifu, maze umuti w’inkweto z’ingozi wa ’Kiwi’ ukahabonera akazi mu kuzihanagura, aho uwahanaguraga yabanzaga kuzisiga akavumbi ngo uwo muti ufate.
Byaryohaga cyane iyo umusore yabaga yambaye ipantalo n’ishati bya ’viscose’, ishati yabaga iriho igisiga cya sakabaka inyuma mu bitugu, ariko yaguraga umugabo igasiba undi.
Isigara ryari irya kera, ubu itabi ririca!
Ni ibihe umusore yajyaga gutereta inkumi bikamusaba gutira imfunguzo zifungura inzugi zikomeye izi bita ’serire’ (hari n’izabaga ari umurimbo, ingufuri zarashaje kera), akazikwikira ku itako, zifite umushumi muremure zireretaho.
Hari kandi n’uwazitwaraga mu ntoki azijegeza, hamwe n’ipaki y’itabi bitaga ’firitiri’ cyangwa ’Impala’, riherekejwe n’akabiriti kakoreshaga umwuka (Gaz), yakupitagaho urwara agakongeza itabi, umubonye wese ati ’Genda musore warihaye’.
Mu gihe kera kunywa isegereti byari amafiyeri, ubu no ku ipaki yaryo handitseho ko ryica ndetse kirazira kikaziririzwa kurinywera mu ruhame. Abakuru bo barabizi, kera washyingiraga umukobwa bakaguha ikibabi cy’itabi nk’impamba, ubu bwo batanga umuvinyo.



















TANGA IGITEKEREZO